Rubavu: Arahigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho kwica umugore we wari utwite amutemye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Kagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, ukekwaho kwica umugore we wari utwite agahita atoroka, ari gushakishwa.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bari basanzwe babanye neza kuko nta makimbirane bari baragaragaje.

Izindi Nkuru

Avuga ko byatunguye abaturanyi ba nyakwigendera ndetse n’uyu mugabo ukekwaho kumwica amutemye mu mutwe, kuko batari barigeze bumva batongana.

Uyu waduhaye amakuru kandi yavuze ko nyakwigendera yari atwite, ku buryo urupfu rwe rwashenguye abaturanyi be dore ko yari asanzwe ari umuturanyi mwiza.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, cyabereye mu Mudugudu wa Rukeri mu Kagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende aho uyu muryango usanzwe utuye.

Jean Marie Vianney Rudatinya uyobora Umurenge wa Mudende, yemeje amakuru y’ubu bugizi bwa nabi, avuga ko umugabo wa nyakwigendera ukekwaho kwica umugore we yahise aburirwa irengero.

Yagize ati “Birakekwa ko umugore yishwe n’umugabo we kuko yahise abura.”

Uyu muyobozi uvuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza, avuga ko Inzego zishinzwe Iperereza nka RIB zihutiye kuhagera ndetse zigahita zitangira iperereza no gushakisha uyu mugabo wahise atoroka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru