Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari n’abaturana mu nzu imwe- Hahishuwe gatanya z’abasirimu zitamenyekana

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA
0
Hari n’abaturana mu nzu imwe- Hahishuwe gatanya z’abasirimu zitamenyekana

Photo/ Internet

Share on FacebookShare on Twitter
  • Ababyeyi na bo basigaye batumirwa mu bukwe bw’abana babo
  • Marraine na Parrain basigaye ari abo kuryoshya amafoto
  • Ntabwo umuryango ukwiye gutangirira mu bukwe ngo urangirire muri RIB

Umuryango utari uwa Leta wita ku miryango, ugaragaza ko ibibazo biri mu ngo bikomeje gufata intera kuko uretse imiryango ihabwa gatanya mu buryo bw’amategeko hari n’abatana mu buryo bita ubwa gisirimu ku buryo umwe afata icyumba cye undi icye, bakabana nk’abaturanyi mu nzu imwe.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko mu mwaka wa 2020-2021 rwakiriye ibirego 7 075 bishingiye ku makimbirane yo mu miryango.

Mukasekuru Donatille uyobora Umuryango Nyinawumuntu ufite intego zo kubaka imiryango no gutanga inyigisho ku buryo yakubakwa igakomera, avuga ko amakimbirane yo mu ngo, ari mu miryango y’ingeri zose.

Ati “Ikibazo kiri mu miryango ijijutse, kiri mu bari mu mijyi, kiri mu giturage, kiri mu bakuze, kiri mu bato…mbese ibice byose kirahari.”

Akomeza avuga ko bishimiye ko mu bushakashatsi bwabo babonye icyo bifuzaga, ati “Ni ikibazo kitagendera k’uko abantu baramutse. Kidaterwa n’uko twashonje, n’uko tutize cyane, n’uko tudatuye mu mijyi. Ni ikibazo kizenguruka Igihugu.”

Avuga ko impamvu nyamukuru y’ibi bibazo, ari ukudategurwa k’umuryango mu buryo buhagije kuko uko imiryango isigaye yubakwa bitandukanye n’uburyo byakorwaga mbere.

Ati “Usanga ahenshi mu miryango, ababyeyi basigaye batumirwa kandi ubundi imiryango ni yo yasabanaga ikubakira abana. Byahinduye isura.”

Akomeza avuga ko ibi bibazo biri no mu bikomeje gutuma ingo zisenyuka, zirimo n’iz’abatandukana batamaranye kabiri.

Gusa ngo muri uku gutandukana, hari n’abatandukana ntibimenyekane, ati “Abasirimu bo batandukana mu gisirimu, kuko inzu iba inahagije, buri wese akagira icye cyumba, umuntu akaza agakora ibye, ni uguturana mbese bakaba baturanye mu nzu imwe, ariko tukanababwira tuti ‘niba munaturanye, muturane neza nibura’.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko muri 2019, imiryango 8 941 yahawe gatanya mu gihe iyari yemerewe n’inkiko gutandukana muri 2018, yari 1 311. Bivuze ko yikubye hafi karindwi (7).

Mukasekuru akomeza avuga ko ikibazo kiri mu itegurwa ry’imiryango mishya kuko nk’abagahanuye abashakanye nk’abahagarariye ababyeyi bazwi nka ‘Marraine’ na ‘Parrain’ bagaragara mu bukwe, ari abashakwa kugira ngo baze kuryoshya amafoto.

Ati “Ni ingo zitendetse, ntabwo ari ingo zifite umusingi uri hasi. Ari umuryango tuvukamo, ari inshuti zacu, byose biratendetse. Dutererana urugo, umuryango nyarwanda ukwiye kugaruka mu nshingano zawo.”

Avuga ko nk’amadini yakagize uruhare mu gutuma ingo zihamya, na yo ayitererana kuko hari abaheruka bashyingiranya abashakanye ariko ntibakurikirane ko babana nyamara hari abasezerana ariko bakamara umwaka batarara mu buriri bumwe.

Agaruka no ku mpamvu muzi, aho bamwe bakunze kuzinyura hejuru, ati “bakavuga ngo ni ubusinzi ariko se ubwo businzi buterwa niki? Kuki umuntu ahitamo kujya mu kabari aho kujya iwe.”

Avuga ko umuti w’ibi bibazo ufitwe n’abantu bose, kandi ko hakwiye ingamba zifatika zatuma hubakwa imiryango igahamya aho kugira ngo itangirire kuri za “Cheri, chouchou” ikarangirira mu bibazo.

Ati “Ese RIB yo ntikeneye kwakira ibirego bicye, ubundi ntabwo umuryango wakwiye gutangirira ku bukwe n’amafoto ngo usoreze muri RIB.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + nineteen =

Previous Post

Guverinoma ya Uganda yitandukanyije na Muhoozi wavuze ko yafata Kenya mu byumweru 2

Next Post

Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira

Muhoozi yagaragaje ababa abayobozi EAC ibaye Igihugu…Kagame na Museveni yavuze imyanya bagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.