Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in Uncategorized
0
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone, ndetse impande zombi zemeranya gukorana gushyigikira ko ibibazo byo muri Congo birangira.

Aya makuru y’ikiganiro cyabaye hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, yabanje gutangazwa n’uwa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola mu ijoro ryacyeye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ronald Lamola yagize ati “Nagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri Olivier Nduhungirehe. Twiyemeje gukomeza gutera intambwe y’ibiganiro ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC kandi twemeranyije gushyigikira umurongo w’amasezerano yo guhagarika imirwano nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu byacu ndetse n’ay’ibiganiro by’akarere nka SADC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Asubiza ubu butumwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire; na we yashimye mugenzi we wa Afurika y’Epfo ku bw’ikiganiro cy’ingirakamaro bagiranye.

Mu butumwa yanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Wakoze muvandimwe Ronald Lamola ku bw’ikiganiro cyubaka twagiranye mu ijoro ryatambutse.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ruzakomeza kurangwa n’ubushake bwo kwifuriza amahoro n’ituze Uburasirazuba bwa DRC. Twiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu mwuka wo kumva ibintu kimwe mu karere kacu ndetse no ku Mugabane wose.”

Uku kuvugana kw’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, kuje gukurikira ukwabayeho inshuro ebyiri muri iki cyumweru hagati y’Abakuru babyo, Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa, na ko kwakurikiwe n’ibyatangajwe n’aba bayobozi bombi.

Perezida Cyril Ramaphosa wihutiye kugira ibyo atangaza ku byo yaganiriye na mugenzi we Paul Kagame, yakoresheje imvugo zigoramye, zanakosowe n’Umukuru w’u Rwanda, nk’aho yise RDF umutwe w’Inyeshyamba, Perezida Kagame akamwibutsa ko RDF ari Igisirikare cy’Igihugu kandi gikora kinyamwuga.

Umukuru w’u Rwanda kandi yatanze umucyo ko mugenzi we Cyril Ramaphosa yamwemereye ko abasirikare 13 bose ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano ihanganishije FARDC na M23, batishwe n’uyu mutwe, ahubwo ko bishwe na FARDC.

Perezida Kagame akurikije ubutumwa bwari bwanditswe na Ramaphosa, yaboneyeho kuvuga ko niba iki Gihugu cya Afurika y’Epfo cyifuza guhangana n’u Rwanda, rwiteguye kandi ruhagaze bwuma.

Amb. Olivier Nduhungirehe
Ronald Lamola, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 4 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Next Post

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Related Posts

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

IZIHERUKA

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho
IMIBEREHO MYIZA

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

24/11/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

22/11/2025
Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

10 Reasons why you should visit Rwanda

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.