Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in Uncategorized
0
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone, ndetse impande zombi zemeranya gukorana gushyigikira ko ibibazo byo muri Congo birangira.

Aya makuru y’ikiganiro cyabaye hagati y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, yabanje gutangazwa n’uwa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola mu ijoro ryacyeye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Ronald Lamola yagize ati “Nagiranye ikiganiro kuri telefone na Minisitiri Olivier Nduhungirehe. Twiyemeje gukomeza gutera intambwe y’ibiganiro ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC kandi twemeranyije gushyigikira umurongo w’amasezerano yo guhagarika imirwano nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu byacu ndetse n’ay’ibiganiro by’akarere nka SADC n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Asubiza ubu butumwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire; na we yashimye mugenzi we wa Afurika y’Epfo ku bw’ikiganiro cy’ingirakamaro bagiranye.

Mu butumwa yanditse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Wakoze muvandimwe Ronald Lamola ku bw’ikiganiro cyubaka twagiranye mu ijoro ryatambutse.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ruzakomeza kurangwa n’ubushake bwo kwifuriza amahoro n’ituze Uburasirazuba bwa DRC. Twiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu mwuka wo kumva ibintu kimwe mu karere kacu ndetse no ku Mugabane wose.”

Uku kuvugana kw’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, kuje gukurikira ukwabayeho inshuro ebyiri muri iki cyumweru hagati y’Abakuru babyo, Perezida Paul Kagame na Cyril Ramaphosa, na ko kwakurikiwe n’ibyatangajwe n’aba bayobozi bombi.

Perezida Cyril Ramaphosa wihutiye kugira ibyo atangaza ku byo yaganiriye na mugenzi we Paul Kagame, yakoresheje imvugo zigoramye, zanakosowe n’Umukuru w’u Rwanda, nk’aho yise RDF umutwe w’Inyeshyamba, Perezida Kagame akamwibutsa ko RDF ari Igisirikare cy’Igihugu kandi gikora kinyamwuga.

Umukuru w’u Rwanda kandi yatanze umucyo ko mugenzi we Cyril Ramaphosa yamwemereye ko abasirikare 13 bose ba Afurika y’Epfo baguye mu mirwano ihanganishije FARDC na M23, batishwe n’uyu mutwe, ahubwo ko bishwe na FARDC.

Perezida Kagame akurikije ubutumwa bwari bwanditswe na Ramaphosa, yaboneyeho kuvuga ko niba iki Gihugu cya Afurika y’Epfo cyifuza guhangana n’u Rwanda, rwiteguye kandi ruhagaze bwuma.

Amb. Olivier Nduhungirehe
Ronald Lamola, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + seven =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Next Post

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Icyemezo cy’ubuyobozi cyatumye umwana afungiranwa mu nzu cyazamuye urunturuntu hagati yabwo n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.