Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda COVID isubizaho akato ku bavuye hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana bukomeyemu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo , Guverinoma y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda iki cyorezo, isubizaho gahunda yo gushyira mu kato abantu bose binjiye mu Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 rivuga ko “Nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28.11.2021 saa sita z’amanywa.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo kandi ryongeye kwibutsa abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Muri aya mabwiriza, Minisiteri y’Ubuzima yibukije abantu bose ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa igihe cyoze, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, mu birori cyangwa mu imyidagaduro bitari ngombwa.

Minisiteri y’Ubuzima yanibukije abantu ko bagomba guhana intera nibura ya metero imwe hagati yabo no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

Ni amabwiriza atari mashya kuko yashyizweho kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda gusa kongera kuyibutsa abantu, bifite icyo bisobanuye ko ubu agomba kongera gushyirwamo imbaraga ku buryo n’ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ryayo zigiye kongera kongerwa nubwo zitigeze zicogora.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru