• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze

radiotv10by radiotv10
20/05/2026
in MU RWANDA
0
Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo ku byari byavuzwe ko imipaka ifunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yavuze ko imipaka ihuza iki Gihugu n’ibituranyi idafunze, ahubwo ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka mu Rwanda akorerwa igenzura.

Uwera Jean Maurice yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026 nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize no mu ntangiro z’iki, Uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dufashe ingamba zo kwirinda ko icyorezo cyagaragaye muri kiriya Gihugu cyakwinjira mu Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “Imipaka ntabwo ifunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa.”

Uwera Jean Maurice yatangaje ko nubwo imipaka ifunguye, ariko hagomba gukazwa ingamba zo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu baturanyi cyagera mu Rwanda.

Ati “Nubwo imipaka ifunguye harasabwa kwigengesera ku bambuka kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi, abagenda barasabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera muma groups ya cooperatives bakoreramo.”

Kugeza ubu mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamaze kwemezwa umurwayi umwe wa Ebola, ndetse Ihuriro AFC/M23 rigenzura uyu mujyi, rikaba ryatangaje ko hamaze kumenyekana umubare w’abantu 189 bahuye n’uwo muntu wasanzwemo iyi ndwara.

Mu itangazo iri Huriro ryashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, ryatangaje ko aba bantu bahuye n’uriya murwayi, bari gukorerwa igenzura n’itsinda ry’ubuzima.

AFC/M23 yavuze hoherejwe ibizamini by’abantu 22 muri Laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi ku Buzima (INRB) kugira ngo bikorerwe isuzuma, aho kugeza kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kuboneka ibisubizi bitanu, byose byagaragazaga ko nta n’umwe wanduye.

Iri Huriro kandi ryatangaje ko mu Mujyi wa Bukavu na wo wegereye u Rwanda, nta murwayi wa Ebola wari wahagaragara, ndetse ko n’uwari waketswe, yafashwe ibizamini bikagaragaza ko atanduye.

Abinjira mu Rwanda bari gukorerwa igenzura

 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Umukinnyi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda wifuzwa n’Amavubi yatandukanye n’ikipe ye

Next Post

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

Ubutumwa Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umuhungu wabo urangije muri Kaminuza y’Abanyamerika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.