• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Habimana Jean Eric umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare yinjiye mu muziki asohora indirimbo

radiotv10by radiotv10
21/07/2021
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Habimana Jean Eric umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare yinjiye mu muziki asohora indirimbo
Share on FacebookShare on Twitter

Habimana Jean Eric umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy Continental Team (SACA Team) yashyize hanze indirimbo nyuma y’iminsi yari ishize agaragaraje ko ari umwe mu bazobereye gucuranga gitari banaririmba Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Akugarutseho” igaragara ku rubuga rwe rwa Youtube yise : Jean Eric official .

Habimana Jean Eric watangiye gukina umukino w’amagare mu 2015 akaza kwinjira mu ikipe ya Fly Skol Cycling Team muri uwo mwaka agahita akomerezaho akanatwara shampiyona y’igihugu mu 2016 mu cyiciro cy’abakiri bato (Junior Category), kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mukino kuko anaba mu ikipe y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI) ndetse akaba ari mu bakinnyi UCI izifashisha muri Tour de l’Avenir 2021.

Habimana w’imyaka 20 unaheruka muri shampiyona ya Afurika, yagiye akunda gusohora uduce duto tw’amashusho agaragaza ko asobanukiwe ibijyanye no gucuranga gitari. Nyuma avuga ko yaje kumva byaba byiza agiye yandika indirimbo akaba yanazisohora abantu bakazumva.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10, Habimana yavuze ko yumvaga afite ubushake bwo gukora indirimbo ariko akumva haracyabura igihe. Gusa ngo kuri iyi nshuro abona ko byamukundiye nyuma yo gusohora indirimbo yakorewe na Trackslayer.

“Nsanzwe nzi gucuranga gitari. Akenshi iyo mvuye mu myitozo ndi kuruhuka nyifashije nduhuka ncuranga nkanaririmba. Nyuma rero bagenzi banjye dukinana barambwiye bati impano ufite mu muziki uzayikuze ube wakora indirimbo muri studio.

“Nyuma naje kubyigaho nsanga nabyo nabikora. Nafashe umwanzuro wo kujya kwa Trackslayer mwereka indirimbo nanditse arayitunganya, irasokoka” Habimana

Genesisbizz

Habimana Jean Eric amaze kuzamura ikizere ko azagera ku rwego rwiza mu mukino w’amagare

Agaruka ku kuba azakomeza kuririmba, Habimana yavuze ko iyi ndirimbo ye yise “Akugarutseho” atazahagararira aho ahubwo ko azakomeza urugendo yatangiye.

“Ntabwo nteganya guhagararira uri iyi ahubwo nzakomeza gukora n’izindi kuko ndazifite nyinshi zanditse nzajya nsohora imwe nyuma y’indi ku buryo nazagera ku rwego rwo gukora album” Habimana Jean Eric

Habimana Jean Eric ni umwe mu bakinnyi batangiye gukina Tour du Rwanda iri kuri 2.1 kuko byari mu 2020 ndetse na 2021 akaba zose yarazikinnye.

Umva  “Akugarutseho ya Habimana Jean Eric unyuze aha ..  (1150) Akugarutseho by Jean Eric Habimana – YouTube

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Bareke bajajwe- Kimenyi yikomye abakomeje kuvuga nabi umukunzi we Miss Muyango

Next Post

RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani

Related Posts

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

by radiotv10
17/06/2026
0

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Bebe Cool uri mu bakomeye muri Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko agiye gushyira hanze ibimenyetso bigaragaza ubutekamutwe ashinja Jolly...

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku makuru yamuvugwaho nyuma yo gutandukana n’abahanzi Vestine na Dorcas

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku makuru yamuvugwaho nyuma yo gutandukana n’abahanzi Vestine na Dorcas

by radiotv10
15/06/2026
0

Umunyamakuru Murindahabi Irene  izwi nka M. Irene unafite inzu MIE ifasha abahanzi, yahakanye amakuru yavugaga ko ari kwishyuza miliyoni 60...

The hidden cost of trying to look like you’re doing well

The hidden cost of trying to look like you’re doing well

by radiotv10
14/06/2026
0

In a world where success is often measured by appearances, many people are spending more time looking successful than actually...

Men, Would You Marry Someone Who Earns More Than You?

Men, Would You Marry Someone Who Earns More Than You?

by radiotv10
13/06/2026
0

Money has always been one of those silent forces that shapes relationships in ways people don’t always talk about openly....

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

by radiotv10
12/06/2026
0

Umunyamafaranga Zarinah Hassan uzwi nka ‘Zari the Boss Lady’ wanabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham...

Next Post
RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani

RUBAVU: Hari abarembejwe n’abiyise abuzukuru ba shitani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi na Bobi Wine yongeye gufata intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.