Habimana Jean Eric umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare yinjiye mu muziki asohora indirimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Habimana Jean Eric umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy Continental Team (SACA Team) yashyize hanze indirimbo nyuma y’iminsi yari ishize agaragaraje ko ari umwe mu bazobereye gucuranga gitari banaririmba Kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise “Akugarutseho” igaragara ku rubuga rwe rwa Youtube yise : Jean Eric official .

Habimana Jean Eric watangiye gukina umukino w’amagare mu 2015 akaza kwinjira mu ikipe ya Fly Skol Cycling Team muri uwo mwaka agahita akomerezaho akanatwara shampiyona y’igihugu mu 2016 mu cyiciro cy’abakiri bato (Junior Category), kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mukino kuko anaba mu ikipe y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI) ndetse akaba ari mu bakinnyi UCI izifashisha muri Tour de l’Avenir 2021.

Izindi Nkuru

Habimana w’imyaka 20 unaheruka muri shampiyona ya Afurika, yagiye akunda gusohora uduce duto tw’amashusho agaragaza ko asobanukiwe ibijyanye no gucuranga gitari. Nyuma avuga ko yaje kumva byaba byiza agiye yandika indirimbo akaba yanazisohora abantu bakazumva.

Mu kiganiro yagiranye na RadioTV10, Habimana yavuze ko yumvaga afite ubushake bwo gukora indirimbo ariko akumva haracyabura igihe. Gusa ngo kuri iyi nshuro abona ko byamukundiye nyuma yo gusohora indirimbo yakorewe na Trackslayer.

“Nsanzwe nzi gucuranga gitari. Akenshi iyo mvuye mu myitozo ndi kuruhuka nyifashije nduhuka ncuranga nkanaririmba. Nyuma rero bagenzi banjye dukinana barambwiye bati impano ufite mu muziki uzayikuze ube wakora indirimbo muri studio.

“Nyuma naje kubyigaho nsanga nabyo nabikora. Nafashe umwanzuro wo kujya kwa Trackslayer mwereka indirimbo nanditse arayitunganya, irasokoka” Habimana

Genesisbizz

Habimana Jean Eric amaze kuzamura ikizere ko azagera ku rwego rwiza mu mukino w’amagare

Agaruka ku kuba azakomeza kuririmba, Habimana yavuze ko iyi ndirimbo ye yise “Akugarutseho” atazahagararira aho ahubwo ko azakomeza urugendo yatangiye.

“Ntabwo nteganya guhagararira uri iyi ahubwo nzakomeza gukora n’izindi kuko ndazifite nyinshi zanditse nzajya nsohora imwe nyuma y’indi ku buryo nazagera ku rwego rwo gukora album” Habimana Jean Eric

Habimana Jean Eric ni umwe mu bakinnyi batangiye gukina Tour du Rwanda iri kuri 2.1 kuko byari mu 2020 ndetse na 2021 akaba zose yarazikinnye.

Umva  “Akugarutseho ya Habimana Jean Eric unyuze aha ..  (1150) Akugarutseho by Jean Eric Habimana – YouTube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru