Guverinoma ya Misiri yatangaje ko ishyigikiye iy’Afurika y’Epfo, mu gutanga ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Court of Justice/ICJ), gisaba ko Israel ifatirwa ibihano kubera ibyaha by’intambara iri gukora mu Ntara ya Gaza.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri, nyuma y’uko Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Gaza, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanya-Palestine.
The Africa News dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibirego Israel iregwa, bishingiye ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye, agamije kurwanya Jenoside.
Misiri ivuga ko Israel iri gukora ibisa na Jenoside ku baturage b’abasivili bo muri Palestine, ari na yo mpamvu yifatanyije na Afurika y’Epfo muri uru rubanza biteguye gushoza.
Biteganyijwe ko Ibihugu birimo Misiri, Turkey na Colombia, biziyunga kuri Afurika y’Epfo mu kurwanya ibikorwa by’intambara bya Israel.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10