• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba

radiotv10by radiotv10
03/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Brazil ukina mu busatirizi bwa Arsenal, Gabriel Jesus yongeye kugira ikibazo cy’imvune, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona yo mu Bwongereza itangire.

Jesus yaherukaga kuvunikira mu ikipe y’Igihugu ya Brazil ubwo yari iri mu mikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar bigatuma Arsenal imubura mu gihe kingana n’amezi 3.

Ubwo biteguraga umukino w’umuterankunga wabo wa Emirates banegukanye kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko bari banganyije igitego 1-1 na Monaco, Gabriel Jesus yongeye kugira ikibazo mu ivi amaranye iminsi bituma hitabazwa Eddie Nkentiah wanatsinze igitego 1 Arsenal yabonye muri uyu mukino.

Uretse gusiba uyu mukino bakinaga na Monaco, umutoza Mikel Arteta yanemeje ko Jesus azamara hanze ibindi byumweru bike bikaba biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu kibuga mu kwezi k’Ukwakira.

Gabriel Jesus azasiba imikino 8 irimo umukino bazakina mu mpera y’iki cyumweru wa FA Community Shield bazakinamo na Manchester City ku Cyumweru, ndetse n’indi mikino 7 ya Shampiyona ibanza izabahuza na Nottingham Forest, Crystal Palace, Fulham, Manchester United, Everton, Tottenham ndetse na AFC Bournemouth.

Ni umwe mubafashije cyane The Gunners mu mwaka ushize w’imikino kuko yari yabatsindiye ibitego 11, atanga imipira 6 yavuyemo ibitego muri Premier League.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + fourteen =

Previous Post

Rayon yari iri kugawa imikinire yatangaje inkuru nziza ihumuriza abakunzi bayo

Next Post

Hamenyekanye imibare ishimishije y’umwe mu miti yavugutiwe kugabanya ubucucike muri za ‘Gereza’

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hamenyekanye imibare ishimishije y’umwe mu miti yavugutiwe kugabanya ubucucike muri za ‘Gereza’

Hamenyekanye imibare ishimishije y’umwe mu miti yavugutiwe kugabanya ubucucike muri za 'Gereza'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.