Friday, May 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hafashwe icyemezo cya mbere ku muganga ukekwaho gusambayiriza umukobwa mu isuzumiro

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umukobwa bikekwa ko yasambanyirijwe na muganga mu isuzumiro yatoboye avuga byose n’impungenge byamusigiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuganga wo mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari waje kwivuza, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.

Uru Rukiko rwafashe iki cyemezo rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma uyu muganga akekwaho gukora iki cyaha.

Urukiko kandi ruvuga ko kuba uregwa yakurikiranwa afunze, ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwatuma Ubushinjacyaha bukomeza gukora akazi neza.

Ni icyaha cyakozwe tariki 15 Nzeri 2024 ubwo umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yajyaga kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima, agataha abwira ababyeyi be ko yasambanyirijwe mu isuzumiro n’uyu muganga.

Uyu mukobwa nyuma y’aka kaga avuga ko kamubayeho, yaganiriye na RADIOTV10, amubwira uko byamugendekeye, aho yavuze ko ubwo yari ari mu cyumba cy’isuzumiro, uyu muganga yashyizeho rido ubwo yari ari kumusuzuma ibere, ubundi akamuhirikira ku gatanda ko mu isuzumiro.

Yari yagize ati “Aba arampagurukije asunikira ku gatanda kari aho mbanzaho umugongo antandaraza amaguru ubundi ayahagararaho akora ibyo akora.”

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yatahaga yabwiye ababyeyi be ibyamubayeho, bagahita bamugira inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB, ndetse ahita ajya no kwa muganga.

Yavugaga kandi ko ubwo uyu muganga yari amaze kumukorera ibi, yamuhaye utunini tubiri amusaba kutunywa mbere y’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 5 =

Previous Post

Rwanda: Hasobanuwe impamvu hangijwe ibikoresho birimo mudasobwa na Televiziyo by’ibilo 500

Next Post

OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

Related Posts

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

by radiotv10
15/05/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 14 bakekwaho ubujura bwa telefone, zibwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, runasubiza telefone 332 ba...

The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

by radiotv10
15/05/2025
0

Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kumuhamya ibyaha akurikiranyweho birimo ivangura, rukamukatira gufungwa...

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

by radiotv10
15/05/2025
0

Abo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ ribazengereje kuko bishoye...

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

IZIHERUKA

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo
FOOTBALL

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

by radiotv10
15/05/2025
0

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

15/05/2025
The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

15/05/2025
I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

15/05/2025
Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

15/05/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu ntoki abakinnyi b’ikipe y’Igihugu abakandira akanyenyeri

15/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ubutumwa buvuye muri RIB bugenewe abanyamakuru babiri bazwi mu Rwanda bamaze iminsi baterana amagambo

Kigali: Hagaragajwe abantu bakekwaho ubujura bwa Telefone

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.