Umuganga wo mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa wari waje kwivuza, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024.
Uru Rukiko rwafashe iki cyemezo rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bigaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma uyu muganga akekwaho gukora iki cyaha.
Urukiko kandi ruvuga ko kuba uregwa yakurikiranwa afunze, ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwatuma Ubushinjacyaha bukomeza gukora akazi neza.
Ni icyaha cyakozwe tariki 15 Nzeri 2024 ubwo umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yajyaga kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima, agataha abwira ababyeyi be ko yasambanyirijwe mu isuzumiro n’uyu muganga.
Uyu mukobwa nyuma y’aka kaga avuga ko kamubayeho, yaganiriye na RADIOTV10, amubwira uko byamugendekeye, aho yavuze ko ubwo yari ari mu cyumba cy’isuzumiro, uyu muganga yashyizeho rido ubwo yari ari kumusuzuma ibere, ubundi akamuhirikira ku gatanda ko mu isuzumiro.
Yari yagize ati “Aba arampagurukije asunikira ku gatanda kari aho mbanzaho umugongo antandaraza amaguru ubundi ayahagararaho akora ibyo akora.”
Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yatahaga yabwiye ababyeyi be ibyamubayeho, bagahita bamugira inama yo kujya gutanga ikirego kuri RIB, ndetse ahita ajya no kwa muganga.
Yavugaga kandi ko ubwo uyu muganga yari amaze kumukorera ibi, yamuhaye utunini tubiri amusaba kutunywa mbere y’amasaha 24.
RADIOTV10