Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe amakuru mashya ku gushakira Kabuga Igihugu azerecyezamo nyuma yo kutaburanishwa

radiotv10by radiotv10
14/12/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hagaragajwe amakuru mashya ku gushakira Kabuga Igihugu azerecyezamo nyuma yo kutaburanishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Felicien Kabuga uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aherutse gufatirwa icyemezo cyo guhagarika Urubanza rwe no kurekurwa by’agateganyo, hagaragajwe aho kumushakira Igihugu kizamwakira bigeze.

Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka, Urugereko rwashyiriweho imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpuzamahanga, rufashe icyemezo ko Kabuga adafite ubushobozi bwo gukurikirana urubanza rwe kubera ibibazo birimo iby’ubuzima bwe butifashe neza.

Iki cyemezo cyashingiye kuri raporo y’impuguke zo mu buzima bwo mu mutwe, yagaragazaga ko ubushobozi bw’ibitekerezo ndetse n’ubw’umubiri bya Kabuga, byagabanutse ku kigero cyo hejuru ku buryo atabasha gukurikirana iburanisha rye.

Nyuma y’uko Urukiko ruburanisha uyu musaza ukekwaho kugira uruhare runini muri Jenoside ruhagaritse uru rubanza mu gihe kitazwi, muri Nzeri rwanafashe icyemezo ko ruzamurekura by’agateganyo.

Ni icyemezo kitanyuze benshi biganjemo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, banashingira ku kuba ibyo cyashingiweho ubwabyo bitaravugwagaho rumwe yaba mu bagize Inteko y’urukiko ndetse n’Ubushinjacyaha.

Nyuma y’iki cyemezo, abunganira Kabuga Felicien basabwe gushaka Igihugu cyazamwakira igihe azaba arekuwe, ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023 hagaragajwe aho iyi gahunda igeze.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Urukiko i La Haye mu Buholandi, nticyagaragayemo uyu musaza Kabuga, aho Umunyamategeko Me Emmanuel Alti ukuriye itsinda ry’abamwunganira, yasobanuriye Urukiko ko hamaze guterwa intambwe ishimishije mu gushaka icyo Gihugu kizamwakira.

Ni igikorwa cyabereye mu muhezo, cyari kiyobowe na Perezida w’uru Rugereko Iain Bonomy wemeje ko bibera mu muhezo nyuma y’uko bisabwe na Me Emmanuel Alti, wavugaga ko gushaka icyo Gihugu byababereye igikorwa cy’ingorabahizi.

Nyuma y’iki gikorwa, Iain Bonomy yatangaje ko Urukiko rwagaragarijwe uko urugendo rwo gushaka Igihugu kizoherezwamo Kabuga ruteye.

Uyu Mucamanza yavuze ko Urukiko rwagaragarijwe ko intambwe imaze guterwa muri iki gikorwa ishimishije, ndetse ko mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri biri imbere, uyu munyamategeko ukuriye itsinda ry’abunganira Kabuga, azaba yagaragaje indi ntambwe y’Igihugu kizoherezamo umukiliya wabo.

Nanone kandi uruhande rwunganira Kabuga, rwabajijwe uko ubuzima bw’umukiliya warwo buhagaze, aho Me Altit yavuze ko “afite imbaraga nke z’umubiri ndetse n’iz’ibitekerezo” ku buryo uko iminsi ishira, birushaho kuba bibi.

Gusa uyu munyamategeko yavuze ko we n’umuryango wa Kabuga, bishimira kuba uyu mukambwe ari kwitabwaho n’abaganga mu buryo bifuza.

Kabuga Felicien ni umwe mu baza ku isonga mu gukekwaho kugira uruhare runini mu gucura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyishyira mu bikorwa, by’umwihariko akaba umwe mu bashinze Radiyo rutwitsi ya RTLM yakanguriye abantu gukora Jenoside.

Aza ku isonga kandi mu bakekwaho kuba barashyigikiye Jenoside, abinyujije mu bufasha akekwaho gutanga bw’intwaro zifashishijwe.

Kabuga Felicien wari umwe mu bantu bazaga ku isonga bashakishwa ku Isi, ndetse akaba ari umwe mu bari barashyiriweho intego na Leta Zunze Ubumwe za America ku bazatanga amakuru yatuma afatwa, yafatiwe i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 ashakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − fourteen =

Previous Post

Ishyamba si ryeru hagati y’umuhanzi n’Umu-Dj bazwi mu Rwanda…Menya icyabiteye

Next Post

Karongi: Umuyobozi wegujwe nyuma yo kubaza ikibazo Mayor yahishuye ikindi kibyihishe inyuma

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Umuyobozi wegujwe nyuma yo kubaza ikibazo Mayor yahishuye ikindi kibyihishe inyuma

Karongi: Umuyobozi wegujwe nyuma yo kubaza ikibazo Mayor yahishuye ikindi kibyihishe inyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.