Hagaragajwe amakuru mashya ku gushakira Kabuga Igihugu azerecyezamo nyuma yo kutaburanishwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Felicien Kabuga uregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aherutse gufatirwa icyemezo cyo guhagarika Urubanza rwe no kurekurwa by’agateganyo, hagaragajwe aho kumushakira Igihugu kizamwakira bigeze.

Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka, Urugereko rwashyiriweho imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpuzamahanga, rufashe icyemezo ko Kabuga adafite ubushobozi bwo gukurikirana urubanza rwe kubera ibibazo birimo iby’ubuzima bwe butifashe neza.

Izindi Nkuru

Iki cyemezo cyashingiye kuri raporo y’impuguke zo mu buzima bwo mu mutwe, yagaragazaga ko ubushobozi bw’ibitekerezo ndetse n’ubw’umubiri bya Kabuga, byagabanutse ku kigero cyo hejuru ku buryo atabasha gukurikirana iburanisha rye.

Nyuma y’uko Urukiko ruburanisha uyu musaza ukekwaho kugira uruhare runini muri Jenoside ruhagaritse uru rubanza mu gihe kitazwi, muri Nzeri rwanafashe icyemezo ko ruzamurekura by’agateganyo.

Ni icyemezo kitanyuze benshi biganjemo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, banashingira ku kuba ibyo cyashingiweho ubwabyo bitaravugwagaho rumwe yaba mu bagize Inteko y’urukiko ndetse n’Ubushinjacyaha.

Nyuma y’iki cyemezo, abunganira Kabuga Felicien basabwe gushaka Igihugu cyazamwakira igihe azaba arekuwe, ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023 hagaragajwe aho iyi gahunda igeze.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Urukiko i La Haye mu Buholandi, nticyagaragayemo uyu musaza Kabuga, aho Umunyamategeko Me Emmanuel Alti ukuriye itsinda ry’abamwunganira, yasobanuriye Urukiko ko hamaze guterwa intambwe ishimishije mu gushaka icyo Gihugu kizamwakira.

Ni igikorwa cyabereye mu muhezo, cyari kiyobowe na Perezida w’uru Rugereko Iain Bonomy wemeje ko bibera mu muhezo nyuma y’uko bisabwe na Me Emmanuel Alti, wavugaga ko gushaka icyo Gihugu byababereye igikorwa cy’ingorabahizi.

Nyuma y’iki gikorwa, Iain Bonomy yatangaje ko Urukiko rwagaragarijwe uko urugendo rwo gushaka Igihugu kizoherezwamo Kabuga ruteye.

Uyu Mucamanza yavuze ko Urukiko rwagaragarijwe ko intambwe imaze guterwa muri iki gikorwa ishimishije, ndetse ko mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri biri imbere, uyu munyamategeko ukuriye itsinda ry’abunganira Kabuga, azaba yagaragaje indi ntambwe y’Igihugu kizoherezamo umukiliya wabo.

Nanone kandi uruhande rwunganira Kabuga, rwabajijwe uko ubuzima bw’umukiliya warwo buhagaze, aho Me Altit yavuze ko “afite imbaraga nke z’umubiri ndetse n’iz’ibitekerezo” ku buryo uko iminsi ishira, birushaho kuba bibi.

Gusa uyu munyamategeko yavuze ko we n’umuryango wa Kabuga, bishimira kuba uyu mukambwe ari kwitabwaho n’abaganga mu buryo bifuza.

Kabuga Felicien ni umwe mu baza ku isonga mu gukekwaho kugira uruhare runini mu gucura no kunoza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyishyira mu bikorwa, by’umwihariko akaba umwe mu bashinze Radiyo rutwitsi ya RTLM yakanguriye abantu gukora Jenoside.

Aza ku isonga kandi mu bakekwaho kuba barashyigikiye Jenoside, abinyujije mu bufasha akekwaho gutanga bw’intwaro zifashishijwe.

Kabuga Felicien wari umwe mu bantu bazaga ku isonga bashakishwa ku Isi, ndetse akaba ari umwe mu bari barashyiriweho intego na Leta Zunze Ubumwe za America ku bazatanga amakuru yatuma afatwa, yafatiwe i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 ashakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru