Polisi ya Uganda yagaragarije Urukiko amashusho y’ingendo zakozwe na Christopher Okello Onyum ukekwaho kwica abana bane abasanze ku ishuri ry’incuke ryo mu gace ka Ggaba, aho yafashwe ku munsi wabanjirije uwakoreweho buriya bwicanyi.
Aya mashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV), yerekanywe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2026, umunsi wa gatanu w’iburanisha ry’uru rubanza ruregwamo Christopher Okello.
Polisi yabwiye urukiko ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryatumye hataboneka amashusho yo ku munsi wakoreweho buriya bwicanyi.
Mu gihe batangaga ibimenyetso byo kugenzura ingendo za Okello, abapolisi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere ya CCTV, bavuze ko amashusho yo ku munsi nyine w’ubwicanyi atashoboye kuboneka.
Emmanuel Odong, umupolisi ukorera muri iki kigo, yavuze ko nubwo amashusho ya CCTV yafashwe ku itariki ya 01 Mata, ariko hatabonetse ayo ku itariki ya 02 wakoreweho ubwicanyi.
Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, Okello yagaragaye ku itariki ya 01 Mata atwaye imodoka ya Toyota RAV4, aza guhagarara hafi y’inyubako icumbikiye Renewal Sacco ku muhanda wa Jinja.
Bivugwa ko yagarutse ku munsi wakurikiyeho ari kuri moto nyuma y’uko imodoka bivugwa ko yangiritse kuri sitasiyo ya lisansi ya Shell ku muhanda wa Jinja.
Odong yabwiye urukiko ko kuba nta mashusho yafashwe ku munsi wakoreweho ubwicanyi byatewe n’ibura ry’amashanyarazi ryabaye muri ririya shuri ry’incuke, bikaba byarahungabanyije uburyo bwo gufata amashusho ya CCTV mu gihe habaga buriya bugome.
Odong yagize ati “Ukekwaho icyaha yamaze iminota igera kuri cumi n’ibiri mu kigo cyita ku bana, maze agaragara agarutse mbere yo kugenzura ipine ry’imodoka ku ruhande rw’umushoferi mugenzi we.”
Andi mashusho yagaragajwe mu Rukiko yerekana ukekwaho icyaha yerekeza ku muhanda ugana mu kigo cyita ku bana, hagakurikiraho amashusho yo mu kigo cy’ubuvuzi aho abana bakomeretse bajyanywe kuvurwa byihutirwa.
Mu iburanisha rya none, umunyamategeko w’uregwa Sarah Awelo yabajije niba ibimenyetso bya CCTV ari ukuri, cyane cyane niba umupolisi yashoboraga kwemeza neza umwirondoro w’umuntu uri muri ayo mashusho. Awelo yabajije ati “Washoboye kumenya isura y’umuntu uri muri ayo mashusho?”
Nubwo habayeho ibibazo ku bijyanye no kumenya no gusesengura ibimenyetso, uruhande rwunganira ururegwa ntirwazamuye impaka nyinshi ku kuba nta mashusho yagaragajwe yo ku munsi wakoreweho ubwicanyi.




RADIOTV10








