Hagaragajwe andi mahirwe y’u Rwanda ku bihembo bikomeye bya muzika biteganyijwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’itsinda riri gutegura ibihembo bizwi nka Trace Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere bigatangirira mu Rwanda, buvuga ko hari amahirwe menshi ko u Rwanda ruzakomeza kubyakira.

Gutegura ibi birori byo gutanga ibi bihembo bizanabamo iserukiramuco rizaherekeza itangwa ry’ibi bihembo rizaba tariki 22 Ukwakira 2023, birarimbanyije.

Izindi Nkuru

Abari gutegura ibirori byo gutanga ibi bihembo, bashimira gukorana na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Valerie Gilles-Alexis ushinzwe itangazamakuru n’iminyekanishabikorwa muri Trace Group iri gutegura ibi bihembo, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuzakomeza kwakira ibirori byo gutanga ibi bihembo.

Yagize ati “Njye nizeye ko ikindi Gihugu kizakira gishobora kuba u Rwanda tukaguma mu Rwanda. Mukwiye gutuma biba, ibi birori bikaguma mu Gihugu cyanyu.”

U Rwanda muri ibi bihembo rwashyiriweho icyiciro cyihariye ku mpavu Trace ivuga ko ari uguha agaciro u Rwanda ndetse no gutuma umuziki warwo umenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Hazatangwa ibihembo 25, mu gihe ibyiciro by’abahatana ari 22, birimo n’icy’abahanzi b’Abanyarwanda gusa.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru