Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa muri iki gihe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda, ivuga ko muri iki gice cya mbere cy’uku kwezi kwa 03 “mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 20 na 90.”
Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’itandatu (6) bitewe n’imiterere ya buri hantu, imvura iteganyijwe kwibanda cyane cyane hagati y’italiki ya mbere na taliki umunani.
Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Nanone kandi ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Ni mu gihe hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Iki Kigo kigaragaza ko imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120, iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu, henshi mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi, Ngororero, Musanze n’igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.
Naho imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu Turere twa Huye, Muhanga, Gakenke na Rulindo, henshi mu Turere twa Gicumbi, Ruhango, Nyanza, Kamonyi na Gisagara, uburasirazuba bw’Uturere twa Musanze, Ngororero, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru, ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali n’ahasigaye mu Karere ka Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 iteganyijwe mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, ibice bisigaye by’ Umujyi wa Kigali, henshi mu Karere ka Kirehe, uburasirazuba bw’ Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Gicumbi, amajyepfo y’uburasirazuba y’Akarere ka Kamonyi n’ uburengerazuba bw’Uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50.
RADIOTV10










