Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe igituma imwe mu ndwara zihangayikishije ikomeza gukwirakwira mu Rwanda kandi ivurirwa ubuntu

radiotv10by radiotv10
25/03/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe igituma imwe mu ndwara zihangayikishije ikomeza gukwirakwira mu Rwanda kandi ivurirwa ubuntu
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zivuga ko kurandura indwara y’Igituntu bikomeje gukomwa mu nkokora na bamwe mu bayirwaye bahagarika imiti, bigatuma irushaho gukwirakwira, kandi iyo miti itangirwa ubuntu.

Byatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu, usanzwe wizihizwa ku tariki ya 24 Werurwe.

Hongeye kwibutswa ko indwara y’igituntu ihangayikishije, kuko ku Isi ihitana abantu batanu mu munota umwe gusa.

Mu Rwanda, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Ibibumbye ryita ku buzima OMS, yo mu mwaka wa 2023 igaragaza ko abantu 56 mu bantu 100 000 barwaye igituntu, bangana abagera kuri 91% ari bo babashije kuboneka kuko hari abatangira imiti ariko bakaza kuyihagarika batarayirangiza.

Dr. Migambi Patrick ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu barwayi b’igituntu bareka imiti.

Yagize ati “Umuntu aza arembye nyuma y’amezi abiri agatangira kugira imbaraga, nyuma y’amezi atatu cyangwa ane akumva y’uko ameze neza akomeye niba yakoraga nko mu mujyi avuye mu cyaro akirwara asubira iwabo agafata imiti, igihe atangiye kubona imbaraga yongera gusubira mu mujyi agatangira gukora akazi ke ariko akiyibagiza y’uko agomba gukomeza gufata imiti.”

Venant Zirarushya wo mu karere ka Rubavu warwaye indwara y’igituntu, yavuze ko ari indwara mbi cyane ndetse ko kudafata imiti ari ugushyira ubuzima mu kaga.

Yagize ati “Natangiye icyiciro cya mbere cy’imiti mfite ibiro 46, icyiciro cya kabiri nari ngeze kuri 49, nashoje amezi atandatu mfite ibiro 53.”

Akomeza asaba bamwe mu bagifite umuco wo gusangira bakoresheje igikoresho kimwe cyane abasangira ibyo kunywa n’itabi kubireka dore ko abagera kuri 20 basanzwe baranduye igituntu kuko basangiraga na we ataramenya ko yanduye ariko agashima ko bose bakurikiranywe.

Ati “Cyane cyane kuko mpagarariye abakarani mu Murenge wa Gisenyi buri munsi mpora mbashishikariza icyo kintu cyo kudasangira kuko atari byiza. Amezi abiri narayamaze, barongera barampima bampereza indi miti y’icyiciro cya kabiri na yo ayo mezi abiri narayamaze nsoza mu mezi atandatu.”

Dr. Albert Tuyishime ukuriye ishami ryo gukumira no kurwanya indwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko hari ingamba zirimo gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima mu gukurikirana ko nta murwayi w’igituntu ureka imiti atarakira kugira ngo iyi ndwara irandurwe burundu.

Ati “Igituntu ni indwara ivurwa igakira iyo umuntu afashe imiti neza, ubwo rero agarutse muri gahunda rwose agafata imiti neza nta kabuza turabyizeye 100% azakira bityo asubire mu buzima cyangwa se mu kazi ke afite ingufu, yiteze imbere.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye turandure igituntu” mu gihe ko iyi ndwara y’igituntu iza ku isonga mu ndwara 10 ku isi zica abantu benshi.

Mu mwaka wa 2023 raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yagaragaza ko muri 2022 abagera kuri Miliyoni 7,5 bivuje igituntu ariko abagera kuri miliyoni 1,3 muri bo kirabahitana, gusa muri bo abagera ku bihumbi 167 bakaba bari bafite n’ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera SIDA. U Rwanda rwihaye intego ko bitarenze mu mwaka wa 2035 iyi ndwara izaba yabaye amateka.

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zagaragaje impamvu igituntu gikomeza gukwirakwira
Bamwe mu bayirwaye bakayikira batanze ubuhamya

Abantu basabwe ko igihe hari usanganywe igituntu yajya anywa imiti akayirangiza

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − ten =

Previous Post

Amakuru agezweho ku muhanda Kigali-Rwamaga utari nyabagendwa kubera impanuka

Next Post

Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda wiyongeraho 1/2

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda wiyongeraho 1/2

Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y'u Rwanda wiyongeraho 1/2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.