Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zivuga ko kurandura indwara y’Igituntu bikomeje gukomwa mu nkokora na bamwe mu bayirwaye bahagarika imiti, bigatuma irushaho gukwirakwira, kandi iyo miti itangirwa ubuntu.
Byatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu, usanzwe wizihizwa ku tariki ya 24 Werurwe.
Hongeye kwibutswa ko indwara y’igituntu ihangayikishije, kuko ku Isi ihitana abantu batanu mu munota umwe gusa.
Mu Rwanda, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Ibibumbye ryita ku buzima OMS, yo mu mwaka wa 2023 igaragaza ko abantu 56 mu bantu 100 000 barwaye igituntu, bangana abagera kuri 91% ari bo babashije kuboneka kuko hari abatangira imiti ariko bakaza kuyihagarika batarayirangiza.
Dr. Migambi Patrick ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu barwayi b’igituntu bareka imiti.
Yagize ati “Umuntu aza arembye nyuma y’amezi abiri agatangira kugira imbaraga, nyuma y’amezi atatu cyangwa ane akumva y’uko ameze neza akomeye niba yakoraga nko mu mujyi avuye mu cyaro akirwara asubira iwabo agafata imiti, igihe atangiye kubona imbaraga yongera gusubira mu mujyi agatangira gukora akazi ke ariko akiyibagiza y’uko agomba gukomeza gufata imiti.”
Venant Zirarushya wo mu karere ka Rubavu warwaye indwara y’igituntu, yavuze ko ari indwara mbi cyane ndetse ko kudafata imiti ari ugushyira ubuzima mu kaga.
Yagize ati “Natangiye icyiciro cya mbere cy’imiti mfite ibiro 46, icyiciro cya kabiri nari ngeze kuri 49, nashoje amezi atandatu mfite ibiro 53.”
Akomeza asaba bamwe mu bagifite umuco wo gusangira bakoresheje igikoresho kimwe cyane abasangira ibyo kunywa n’itabi kubireka dore ko abagera kuri 20 basanzwe baranduye igituntu kuko basangiraga na we ataramenya ko yanduye ariko agashima ko bose bakurikiranywe.
Ati “Cyane cyane kuko mpagarariye abakarani mu Murenge wa Gisenyi buri munsi mpora mbashishikariza icyo kintu cyo kudasangira kuko atari byiza. Amezi abiri narayamaze, barongera barampima bampereza indi miti y’icyiciro cya kabiri na yo ayo mezi abiri narayamaze nsoza mu mezi atandatu.”
Dr. Albert Tuyishime ukuriye ishami ryo gukumira no kurwanya indwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko hari ingamba zirimo gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima mu gukurikirana ko nta murwayi w’igituntu ureka imiti atarakira kugira ngo iyi ndwara irandurwe burundu.
Ati “Igituntu ni indwara ivurwa igakira iyo umuntu afashe imiti neza, ubwo rero agarutse muri gahunda rwose agafata imiti neza nta kabuza turabyizeye 100% azakira bityo asubire mu buzima cyangwa se mu kazi ke afite ingufu, yiteze imbere.”
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye turandure igituntu” mu gihe ko iyi ndwara y’igituntu iza ku isonga mu ndwara 10 ku isi zica abantu benshi.
Mu mwaka wa 2023 raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yagaragaza ko muri 2022 abagera kuri Miliyoni 7,5 bivuje igituntu ariko abagera kuri miliyoni 1,3 muri bo kirabahitana, gusa muri bo abagera ku bihumbi 167 bakaba bari bafite n’ubwandu bw’agakoko ka Virusi itera SIDA. U Rwanda rwihaye intego ko bitarenze mu mwaka wa 2035 iyi ndwara izaba yabaye amateka.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10