Amakuru agezweho ku muhanda Kigali-Rwamaga utari nyabagendwa kubera impanuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Rwamagana, wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko wari wabaye ufunzwe kubera impanuka yabereye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ubwo ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yagwagamo nyuma yo kugongana n’ivatiri.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri  iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, yabereye ahazwi nko ku Matafari, aho bikekwa ko yatewe n’umuvuduko mwinshi w’iyi modoka nto y’ivatiri nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yIburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana.

Izindi Nkuru

SP Hamdun yavuze ko iyi modoka nto yavuye mu murongo yagenderagamo igasanga ikamyo mu cyerekezo cyayo ikayigonga.

Yagize ati “Byatumye ikamyo ibirinduka igwa mu muhanda ndetse irawufunga. Ntawahaburiye ubuzima uretse uwari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Cororado wakomeretse byoroheje ariko na we yajyanywe ku bitaro kureba niba nta kibazo kindi yagize.”

Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, iyi kamyo yibiranduye mu muhanda yawufunze, Polisi yu Rwanda yahise itangaza ko uyu muhanda Kigali-Rwamagana utari nyabagendwa.

Ikamyo yari yibiranduye mu muhanda irawufunga

Mu butumwa yanyuje ku mbuga nkoranyambaga zayo, Polisi yari yagize iti “Turabamenyesha ko kubera impanuka yabereye mu muhanda munini Kigali-Rwamagana ahitwa mu Kabuga ka Musha mu Kagari ka Nyakabanda, mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Rwamagana, uyu muhanda ubaye ufunze by’agateganyo.”

Ubutumwa bwa Polisi bwakomezaga bugira buti “Turasaba abakoresha imodoka nto gukoresha umuhanda Nyagasambu Ku Isoko- Paruwasi ya Musha- Kadasumbwa. Abakoresha imodoka nini baraba bihanganye mu gihe imodoka yaguye mu muhanda igikurwamo.”

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’amasaha macye ahagana saa moya n’igice, Polisi y’u Rwanda, yamenyesheje abantu ko uyu muhanda Kigali-Rwamagana wongeye kuba nyabagendwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru