Kuva mu Rwanda hatangizwa serivisi y’ubuvuzi bwo guhabwa impyiko (kidney transplant), mu gihe cy’umwaka umwe gusa, abantu bose bagaragaye bari bayikeneye, bayiherewe mu Rwanda, kandi operasiyo zo kubikora zikaba zaragenze neza.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times, aho yavuze ko umwaka ushize wa 2023, abantu bose 32 bagombaga gukorerwa iyi serivisi, bayiherewe mu Rwanda.
Iyi serivisi yatangiye gutangirwa mu Rwanda kuva muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023 mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, aho yatangiriye ku bantu batatu bagombaga guhabwa impyiko na bagenzi babo, aho abo bose bahise babikorewe mu kwezi iyi serivisi yatangirijwemo, mu gihe abayikeneraga bajyaga bajya kuyishaka hanze.
Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko Guverinoma yari imaze kohereza abarwayi 70 mu bindi Bihugu, aho iyi serivisi yo guhabwa impyiko yatwaye miliyoni 800 Frw kuri abo bantu.
Inyandiko yashyizwe hanze n’abaganga bo mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize wa 2023, bagaragaje ikiguzi gihanitse cy’iyi serivisi, aho abajyaga kuyihererwa hanze byabasaba ubushobozi buhanitse, burimo amafaranga y’ingendo, aho bazacumbika, ayo kwishyura muri serivisi z’ubuvuzi ndetse n’izindi bahabwa zo kubitaho nyuma yo gukorerwa operasiyo, hakiyongeraho n’igiciro nyirizina cyo gushyirwamo impyiko.
Nko mu Buhindi, iyi serivisi ishobora kwishyurwa amafaranga ari hagati 7 400$ na 14 000$ (ni ukuvuga hagati ya miliyoni 9 Frw na miliyoni 16 Frw), aho ibiciro bihinduka bitewe n’impamvu zinyuranye, zirimo imyaka y’umurwayi, ubuzima bwe, ubwoko bw’amaraso ye, ndetse n’ibitaro bimuvura.
Ibi biciro kandi birushaho kuzamuka mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, u Bwongereza ndetse no mu Budage.
Inyandiko y’aba baganga, yagiraga iti “Ibi bishyira umutwaro ku barwayi n’imiryango yabo. Izindi mbogamizi ni indimi n’imico yo mu Bihugu by’amahanga, ndetse n’amategeko n’amahame ajyanye no gushyirwamo imyiko mu Bihugu binyuranye.”
Nanone kandi hakaba hari imbogamizi zo kubona uko abakorewe iyi operasiyo bakurikiranwa nyuma yo kugaruka mu Gihugu cyabo.
Minisiriri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kuba iyi serivisi yaratangiye gutangirwa mu Rwanda, bizagabanya izi mbogamizi zose, ndetse bikazatuma hari n’abava mu bindi Bihugu baza kuhivuriza.
Amakuru avuga kandi ko muri Gashyantare, abarwayi bari bafite ikibazo gikomeye cy’impyiko, bahawe ubu buvuzi bwo guterwamo impyiko bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé.
Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali bitangirwamo iyi serivisi, biri kwagurwa, yaba mu nyubako ndetse no muri serivisi bitanga, aho Perezida Paul Kagame aherutse no gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwagura ibi Bitaro.
RADIOTV10