Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe ikindi kimenyetso gishimangira intambwe ishimishije yatewe mu buvuzi bw’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe ikindi kimenyetso gishimangira intambwe ishimishije yatewe mu buvuzi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva mu Rwanda hatangizwa serivisi y’ubuvuzi bwo guhabwa impyiko (kidney transplant), mu gihe cy’umwaka umwe gusa, abantu bose bagaragaye bari bayikeneye, bayiherewe mu Rwanda, kandi operasiyo zo kubikora zikaba zaragenze neza.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times, aho yavuze ko umwaka ushize wa 2023, abantu bose 32 bagombaga gukorerwa iyi serivisi, bayiherewe mu Rwanda.

Iyi serivisi yatangiye gutangirwa mu Rwanda kuva muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023 mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, aho yatangiriye ku bantu batatu bagombaga guhabwa impyiko na bagenzi babo, aho abo bose bahise babikorewe mu kwezi iyi serivisi yatangirijwemo, mu gihe abayikeneraga bajyaga bajya kuyishaka hanze.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko Guverinoma yari imaze kohereza abarwayi 70 mu bindi Bihugu, aho iyi serivisi yo guhabwa impyiko yatwaye miliyoni 800 Frw kuri abo bantu.

Inyandiko yashyizwe hanze n’abaganga bo mu Rwanda muri Kamena umwaka ushize wa 2023, bagaragaje ikiguzi gihanitse cy’iyi serivisi, aho abajyaga kuyihererwa hanze byabasaba ubushobozi buhanitse, burimo amafaranga y’ingendo, aho bazacumbika, ayo kwishyura muri serivisi z’ubuvuzi ndetse n’izindi bahabwa zo kubitaho nyuma yo gukorerwa operasiyo, hakiyongeraho n’igiciro nyirizina cyo gushyirwamo impyiko.

Nko mu Buhindi, iyi serivisi ishobora kwishyurwa amafaranga ari hagati 7 400$ na 14 000$ (ni ukuvuga hagati ya miliyoni 9 Frw na miliyoni 16 Frw), aho ibiciro bihinduka bitewe n’impamvu zinyuranye, zirimo imyaka y’umurwayi, ubuzima bwe, ubwoko bw’amaraso ye, ndetse n’ibitaro bimuvura.

Ibi biciro kandi birushaho kuzamuka mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, u Bwongereza ndetse no mu Budage.

Inyandiko y’aba baganga, yagiraga iti “Ibi bishyira umutwaro ku barwayi n’imiryango yabo. Izindi mbogamizi ni indimi n’imico yo mu Bihugu by’amahanga, ndetse n’amategeko n’amahame ajyanye no gushyirwamo imyiko mu Bihugu binyuranye.”

Nanone kandi hakaba hari imbogamizi zo kubona uko abakorewe iyi operasiyo bakurikiranwa nyuma yo kugaruka mu Gihugu cyabo.

Minisiriri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko kuba iyi serivisi yaratangiye gutangirwa mu Rwanda, bizagabanya izi mbogamizi zose, ndetse bikazatuma hari n’abava mu bindi Bihugu baza kuhivuriza.

Amakuru avuga kandi ko muri Gashyantare, abarwayi bari bafite ikibazo gikomeye cy’impyiko, bahawe ubu buvuzi bwo guterwamo impyiko bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé.

Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali bitangirwamo iyi serivisi, biri kwagurwa, yaba mu nyubako ndetse no muri serivisi bitanga, aho Perezida Paul Kagame aherutse no gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwagura ibi Bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + sixteen =

Previous Post

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

Next Post

Hari abakiriye 3.000.000Frw: Abatse inyemezabwishyu za EBM batangiye kumwenyura

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari abakiriye 3.000.000Frw: Abatse inyemezabwishyu za EBM batangiye kumwenyura

Hari abakiriye 3.000.000Frw: Abatse inyemezabwishyu za EBM batangiye kumwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.