Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, wagaragaje imibare ihangayikishije, y’abatera inkunga iri jambo ry’Imana, ku buryo hatagize igikorwa, iki gitabo cy’ibyahumetswe n’Uwiteka cyazabura burundu mu Rwanda, nyamara abagikenera badasiba kwiyongera. 

Mu myaka 10 ishize abateraga inkunga Bibiliya mu Rwanda bagabanutse ku kigero cya 80% nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ruzibiza Viateur.

Avuga ko n’ubusanzwe kugira ngo Bibiliya iboneke, bisaba igiciro gihanitse, ku buryo hatabayemo ukuboko kw’abaterankunga, iki gitabo kitaboneka.

Yavuze ko igiciro cya Bibiliya mu Rwanda kiri hagati y’amadolari 7 na 13, ati “kandi haba hariho uruhare rw’umuterankunga ku kigero cya 90% cyangwa 80%. Bibiliya imprintingwa ku madorali 100, ikagera ku muturage ihagaze amadorali 8 kubera abaterankunga.”

Yongeyeho ko uko umubabare w’abaterankunga ugabanuka ari nako umubare w’abakristu bakenera Bibiliya wiyongera ku buryo ari byo bituma babona ko hari ihurizo rikomeye.

Ati “Mbere twatangiye tukenera kopi ibihumbi 30, nyuma tugera kuri 60 bihava bigera kuri 80 ubu bigeze ku bihumbi 120, mu myaka iri mbere turaza kuba dukeneye nibura kopi ibihumbi 200 kandi abadufashaga bamwe barashaje abandi ntibagihari.”

Ruzibiza Viateur asaba ko abantu bakwiye gutera inkunga Bibiliya kugira ngo ijambo ry’Imana rikomeze kugera kuri benshi mu Rwanda.

Viateur Ruzibiza avuga ko hatagize igikorwa Bibiliya yabura mu Rwanda
Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda na we agaragaza ko gutera inkunga Bibiliya bikenewe

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Javan NISHIMWE says:
    2 years ago

    Iyo nkunga igomba kongerwa nukuli. Bitabaye ibyo twazabura igitabo gikomeye kurusha ibindi bitabo byose byo kwisi. Igitabo cy’ubwenge igitabo Cy’amahoro igitabo cyuje urukindo rw’lmana

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − one =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazobereye mu gukoresha imbwa mu gutahura ibyaha biremereye

Next Post

Ahazaza ha rutahizamu ugera imbere y’abanyezamu bagatitira hakomeje kuba amayobera

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ahazaza ha rutahizamu ugera imbere y’abanyezamu bagatitira hakomeje kuba amayobera

Ahazaza ha rutahizamu ugera imbere y’abanyezamu bagatitira hakomeje kuba amayobera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.