Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, wagaragaje imibare ihangayikishije, y’abatera inkunga iri jambo ry’Imana, ku buryo hatagize igikorwa, iki gitabo cy’ibyahumetswe n’Uwiteka cyazabura burundu mu Rwanda, nyamara abagikenera badasiba kwiyongera. 

Mu myaka 10 ishize abateraga inkunga Bibiliya mu Rwanda bagabanutse ku kigero cya 80% nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ruzibiza Viateur.

Izindi Nkuru

Avuga ko n’ubusanzwe kugira ngo Bibiliya iboneke, bisaba igiciro gihanitse, ku buryo hatabayemo ukuboko kw’abaterankunga, iki gitabo kitaboneka.

Yavuze ko igiciro cya Bibiliya mu Rwanda kiri hagati y’amadolari 7 na 13, ati “kandi haba hariho uruhare rw’umuterankunga ku kigero cya 90% cyangwa 80%. Bibiliya imprintingwa ku madorali 100, ikagera ku muturage ihagaze amadorali 8 kubera abaterankunga.”

Yongeyeho ko uko umubabare w’abaterankunga ugabanuka ari nako umubare w’abakristu bakenera Bibiliya wiyongera ku buryo ari byo bituma babona ko hari ihurizo rikomeye.

Ati “Mbere twatangiye tukenera kopi ibihumbi 30, nyuma tugera kuri 60 bihava bigera kuri 80 ubu bigeze ku bihumbi 120, mu myaka iri mbere turaza kuba dukeneye nibura kopi ibihumbi 200 kandi abadufashaga bamwe barashaje abandi ntibagihari.”

Ruzibiza Viateur asaba ko abantu bakwiye gutera inkunga Bibiliya kugira ngo ijambo ry’Imana rikomeze kugera kuri benshi mu Rwanda.

Viateur Ruzibiza avuga ko hatagize igikorwa Bibiliya yabura mu Rwanda
Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda na we agaragaza ko gutera inkunga Bibiliya bikenewe

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Javan NISHIMWE says:

    Iyo nkunga igomba kongerwa nukuli. Bitabaye ibyo twazabura igitabo gikomeye kurusha ibindi bitabo byose byo kwisi. Igitabo cy’ubwenge igitabo Cy’amahoro igitabo cyuje urukindo rw’lmana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru