Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bikiri hejuru, biterwa n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda ukiri mucye.

Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi ubwo yagaragazaga ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe gishize.

Banki nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2023 umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro ku isoko wagabanutse, ari na byo byatumye iyi Banki igumisha inyungu ku rugero rwa 7%. Ariko ngo mu mezi ane ari imbere bazagaragaza uruhare ibiza bishobora kugira ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko rishobora guterwa n’umusaruro mucye w’ubuhinzi.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isok0 wageze kuri 17.8% mu kwezi kwa 4/2023 uvuye kuri 21.7% byariho mu kwezi wa 12/2022.

Umuvuduko w’ibicuruzwa na serivisi hatarimo ibyangirika vuba, wagabanutse ku rugero rwa 11.4% uvuye kuri 15.4%. ibyo bivuze ko harimo ikinyuranyo cya 4%.

Naho ibiciro by’ibiribwa byavuye kuri 50.1% bigera kuri 48.5%. iyi mibare igaragaza ko hagati y’ukwezi kwa 12/2022 n’ukwa 4/2023 byagabanutseho 1.6% ariko ibiciro by’ibikomoka ku ngufu byavuye kuri 19.4% bigera kuri 4.4%. Bigashimangira ko hagati y’ibyo bihe byombi byagabanutse ku rugero rwa 15.5%.

John Rwangomba, agaragaza impamvu hakirimo ikinyuranyo, yagize ati “Nubwo ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bigeze kuri 4%, ibiribwa biracyari muri 50% hafi mirongongo ine na kangahe ku ijana [48.5%]. Ibyo biraterwa n’umusaruro wacu. Ntabwo biterwa na Ukraine.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hakiri icyizere ko mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2023 ibiciro bizagabanuka kugeza ku rugero rwa 8% mu mpera z’uyu mwaka. Nanone ariko bagaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi uhagaze nabi; ikinyuranyo cy’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga kigeze kuri 35.2% bitewe n’uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse ku rugero rwa 27.6% na ho ibyoherezwa bigera kuri 17.4%. Ibyo byatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku rugero rwa 4.6% bagereranije n’idorali rya amerika.

Gusa ngo hari icyizere nkuko bitangazwa na John Rwangombwa, ati “Dukurikije imvura uko yagenze mu kwezi kwa gatatu muri saison B; twizeye ko umusaruro wa saison B uzagenda neza. Ubwo ni uguhera mu kwezi kwa gatanu gushyira mu kwa gatandatu.”

Yanagarutse ku biza bidasanzwe biherutse kwibasira ibice bimwe by’u Rwanda. Ati “ni ukureba ngo ibi biza birahindura iki kuri wa musaruro mwiza twateganyaga w’ubuhinzi. [….] ejo batubwiraga ko imibare ya mbere igaragaza ko hashobora kuba hangiritse hegitari ibihumbi bibiri. Ibyo rero bishobora kugira icyo bigabanya ku byo duteganya, ariko ntabwo turamenya uko bingana. Imibare twari dufite ubushize turarushaho kuyihamya.”

Nubwo hari ibyo bibazo, Banki Nkuru y’u Rwanda ishimangira ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhagarara bwuma, aho mu gihembwe cya mbere cya 2023 bwazamutse ku kigero cya 14.4%, ndetse hatagize igihinduka uyu mwaka uzasiga bugeze ku rugero rwa 6.2% buvuye ku gipimo cya 8.2% bwagezeho muri 2022.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Next Post

Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.