Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hagaragajwe intandaro y’akarengane kajya kavugwa ku bagomba kwimurwa ahajya ibikorwa remezo

radiotv10by radiotv10
09/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hagaragajwe intandaro y’akarengane kajya kavugwa ku bagomba kwimurwa ahajya ibikorwa remezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda; uravuga ko wasanze hari aho ibikorwa byo kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo bizamo imitangire ya ruswa, bigatuma bamwe mu baturage bahaturiye baharenganira.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baheurtse kubwira RADIOTV10 ko inzu zabo zatangiye kwangirika kubera imirimo y’ahagiye kubakwa ikigo cy’ishuri.

Aba baturage bavuze bagombaga kwimurwa, ariko ntibikorwe, bigatuma inzu zabo zangirika ndetse nyuma bakaza kumenyeshwa ko batazimurwa.

Umuryango Transparency International Rwanda, mu bushakashatwi wamuritse muri iki cyumweru, ugaragaza ko uretse ruswa yagaragaye mu bikorwa byo kwimura abantu, hari n’uburangare bw’inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko aba asanzweho.

Gashema Bruce umushakashatsi muri uyu Muryango, yagize ati “Habaho abantu bahabwa amasoko harimo akaboko ka ruswa nk’uko bagiye babigaragaza bigatuma abashoramari bakora ibitujuje ubuziranenge. Ikindi ni uburangare cyane mu kugenzura ko amategeko yubahirizwa.”

Yakomeje agira ati “Inzego nka REMA, RDB batanga ibyangombwa n’inzego nk’Uturere, wakwibaza impamvu imishinga yangiza iby’abaturage nyamara abayobozi bahari.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikiye ushinzwe Ubutaka, amazi n’amashyamba, Kwitonda Philipe avuga ko iyi Minisiteri ikorana n’inzego zitandukanye mu gukumira ingaruka zituruka ku bikorerwa ku bidukikije bikagira ingaruka ku baturage.

Yaboneyeho kandi gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku bibazo bahuye na byo kugira ngo bafashwe, ndetse n’ababigizemo uruhare babiryozwe.

Ati “Abaturage bagomba kumenya uburenganzira bwabo niba igikorwa kimubangamiye akegera inzego. Hari amategeko ahanira ruswa, nta muntu uri hejuru y’amategeko, icyo umuturage asabwa ni ukumenyekanisha icyo kibazo.”

Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, bugaragaza ko ibikorwa byo kubaka imihanda nko gukora imiyoboro y’amazi, biza imbere mu kugira ingaruka ku babituriye, ku buryo abaharenganira bari ku rugero rwa 51,4%.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga ari mu basirikare bakoze igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso

Next Post

Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda

Hagaragajwe amakuru mashya ku ndwara ya Marburg mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.