Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda; uravuga ko wasanze hari aho ibikorwa byo kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo bizamo imitangire ya ruswa, bigatuma bamwe mu baturage bahaturiye baharenganira.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baheurtse kubwira RADIOTV10 ko inzu zabo zatangiye kwangirika kubera imirimo y’ahagiye kubakwa ikigo cy’ishuri.
Aba baturage bavuze bagombaga kwimurwa, ariko ntibikorwe, bigatuma inzu zabo zangirika ndetse nyuma bakaza kumenyeshwa ko batazimurwa.
Umuryango Transparency International Rwanda, mu bushakashatwi wamuritse muri iki cyumweru, ugaragaza ko uretse ruswa yagaragaye mu bikorwa byo kwimura abantu, hari n’uburangare bw’inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko aba asanzweho.
Gashema Bruce umushakashatsi muri uyu Muryango, yagize ati “Habaho abantu bahabwa amasoko harimo akaboko ka ruswa nk’uko bagiye babigaragaza bigatuma abashoramari bakora ibitujuje ubuziranenge. Ikindi ni uburangare cyane mu kugenzura ko amategeko yubahirizwa.”
Yakomeje agira ati “Inzego nka REMA, RDB batanga ibyangombwa n’inzego nk’Uturere, wakwibaza impamvu imishinga yangiza iby’abaturage nyamara abayobozi bahari.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikiye ushinzwe Ubutaka, amazi n’amashyamba, Kwitonda Philipe avuga ko iyi Minisiteri ikorana n’inzego zitandukanye mu gukumira ingaruka zituruka ku bikorerwa ku bidukikije bikagira ingaruka ku baturage.
Yaboneyeho kandi gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku bibazo bahuye na byo kugira ngo bafashwe, ndetse n’ababigizemo uruhare babiryozwe.
Ati “Abaturage bagomba kumenya uburenganzira bwabo niba igikorwa kimubangamiye akegera inzego. Hari amategeko ahanira ruswa, nta muntu uri hejuru y’amategeko, icyo umuturage asabwa ni ukumenyekanisha icyo kibazo.”
Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, bugaragaza ko ibikorwa byo kubaka imihanda nko gukora imiyoboro y’amazi, biza imbere mu kugira ingaruka ku babituriye, ku buryo abaharenganira bari ku rugero rwa 51,4%.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10