Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ukuri ku byavugwaga ko Iburasirazuba haza abacengezi hanavugwa ababyihishe inyuma

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Hagaragajwe ukuri ku byavugwaga ko Iburasirazuba haza abacengezi hanavugwa ababyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari abacengezi bateza umutekano mucye mu Ntara y’Iburasirazuba, ari ibinyoma, ahubwo ko bikwirakwizwa n’abasanzwe bakora ibikorwa bitemewe ndetse bakanahohotera abaturage ngo babacecekeshe ntibabatangeho amakuru.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma yuko hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba hari abacengezi bitwaza intwaro gakondo bagahohotera abaturage, ndetse bamwe bakavuga ko ari abacengezi.

ACP Boniface Rutikanga yahumurije abatuye muri iyi Ntara y’Iburasirazuba byumwihariko abo mu Karere ka Nyagatare, ababwira ko umutekano uhagaze neza mu Gihugu cyabo.

Yagize ati “Nta mucengezi uhari ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ni abafutuzi baba bagamije gucecekesha ababangamira mu bucuruzi bwabo butemewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze kandi ko ibi bihuha byanazamurwaga n’abakora ibi bikorwa bitemewe by’ubucuruzi bwa magendu no kwinjiza mu Gihugu ibiyobyabwenge, kugira ngo bayobye uburari.

Ati “Biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora magendu, bahisemo kugenda bakwirakwiza ibihuha by’uko hari umutekano mucye ndetse udutsiko twabo tugahohotera abaturage tugamije kubatera ubwoba ngo badatanga amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi n’ibyaha byambukiranya umupaka bakora.”

Hanafashwe kandi bamwe mu bakora uru rugomo, aho umwe muri bo yiyemereye ko ari mu bagiye gukorera urugomo mu Kagari ka Gitendure mu Murenge wa Tabagwe, ahitwa Nshuri.

Yagize ati “Nshuri twarwaniyeyo tugamije gufata mutekano waho kuko ni umugambanyi watugambaniraga muri forode.”

Uyu muturage yavuze ko iyo bajyaga banava muri Uganda mu bikorwa bitemewe, babaga bitwaje intwaro gakondo, zirimo imihoro, inkota ndetse n’ibyuma bifashisha mu gata ibyatsi bizwi nka kupakupa.

 

Ubujura bw’inka nabwo bwahagurikiwe: Hafashwe abantu 63

Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko mu gushakisha abakora ubujura bw’inka bumaze iminsi buvugwa mu Ntara y’Iburasirazuba, hafashwe abantu 63.

Hanagarujwe Inka 25 hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri 2024 zari zibwe mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ibyiciro by’abakekwaho ubu bujura, barimo abiba inka bazikuye mu rwuri bafatanyije n’abashumba bazo, abazibaga, abazitwara n’abazigura.

Yagize ati “Twashoboye gufata aba bose bakekwa biturutse ku mikoranire myiza n’ubufatanye bukomeye ndetse no guhanahana amakuru n’abaturage.”

ACP Rutikanga yavuze ko hakomeje no gushakishwa abandi bose bari muri ibi bikorwa, akagira inama ababyijanditsemo kubivamo, kuko byahagurukiwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + nineteen =

Previous Post

Nigeria: Amarira ni menshi nyuma y’impanuka ikanganye yahitanye abarenga 150

Next Post

Abasore bakurikiranyweho kwica umukobwa bari bajyanye mu kabari bamwizeza kumusengerera dosiye yabo yazamuwe

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Abasore bakurikiranyweho kwica umukobwa bari bajyanye mu kabari bamwizeza kumusengerera dosiye yabo yazamuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.