Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari abacengezi bateza umutekano mucye mu Ntara y’Iburasirazuba, ari ibinyoma, ahubwo ko bikwirakwizwa n’abasanzwe bakora ibikorwa bitemewe ndetse bakanahohotera abaturage ngo babacecekeshe ntibabatangeho amakuru.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma yuko hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba hari abacengezi bitwaza intwaro gakondo bagahohotera abaturage, ndetse bamwe bakavuga ko ari abacengezi.
ACP Boniface Rutikanga yahumurije abatuye muri iyi Ntara y’Iburasirazuba byumwihariko abo mu Karere ka Nyagatare, ababwira ko umutekano uhagaze neza mu Gihugu cyabo.
Yagize ati “Nta mucengezi uhari ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo abamaze iminsi bakora urugomo ni abafutuzi baba bagamije gucecekesha ababangamira mu bucuruzi bwabo butemewe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze kandi ko ibi bihuha byanazamurwaga n’abakora ibi bikorwa bitemewe by’ubucuruzi bwa magendu no kwinjiza mu Gihugu ibiyobyabwenge, kugira ngo bayobye uburari.
Ati “Biturutse ku mbaraga zashyizwe mu bikorwa byo gufata abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora magendu, bahisemo kugenda bakwirakwiza ibihuha by’uko hari umutekano mucye ndetse udutsiko twabo tugahohotera abaturage tugamije kubatera ubwoba ngo badatanga amakuru kuri ubwo bugizi bwa nabi n’ibyaha byambukiranya umupaka bakora.”
Hanafashwe kandi bamwe mu bakora uru rugomo, aho umwe muri bo yiyemereye ko ari mu bagiye gukorera urugomo mu Kagari ka Gitendure mu Murenge wa Tabagwe, ahitwa Nshuri.
Yagize ati “Nshuri twarwaniyeyo tugamije gufata mutekano waho kuko ni umugambanyi watugambaniraga muri forode.”
Uyu muturage yavuze ko iyo bajyaga banava muri Uganda mu bikorwa bitemewe, babaga bitwaje intwaro gakondo, zirimo imihoro, inkota ndetse n’ibyuma bifashisha mu gata ibyatsi bizwi nka kupakupa.
Ubujura bw’inka nabwo bwahagurikiwe: Hafashwe abantu 63
Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko mu gushakisha abakora ubujura bw’inka bumaze iminsi buvugwa mu Ntara y’Iburasirazuba, hafashwe abantu 63.
Hanagarujwe Inka 25 hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri 2024 zari zibwe mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ibyiciro by’abakekwaho ubu bujura, barimo abiba inka bazikuye mu rwuri bafatanyije n’abashumba bazo, abazibaga, abazitwara n’abazigura.
Yagize ati “Twashoboye gufata aba bose bakekwa biturutse ku mikoranire myiza n’ubufatanye bukomeye ndetse no guhanahana amakuru n’abaturage.”
ACP Rutikanga yavuze ko hakomeje no gushakishwa abandi bose bari muri ibi bikorwa, akagira inama ababyijanditsemo kubivamo, kuko byahagurukiwe.
RADIOTV10