Hagaragaye ifoto y’abayobozi bakuru ba M23 barimo Gen.Makenga bica akanyota bamwenyura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hasohotse ifoto igaragaza Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa na Visi Perezida we, Gen Sultan Makenga; bari kwica akanyota bafite ibirahure bigaragara ko bishimye.

Iyi foto yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, nyuma y’amasaha macye, uyu mutwe usohoye itangazo rigaragza ibice 15 uri kugenzura.

Izindi Nkuru

Iyi foto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Goma News 24 gikunze gutangaza amakuru abogamiye kuri M23, igaragaza aba bagabo bombi bamwenyura, bakozanyaho ibirahure ibizwi nka “Cheers” cyangwa “ku buzima bwacu.”

Umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC yifatanyije n’imitwe irimo uw’iterabwoba wa FDLR, ukomeje kubakubita inshuro, ukigarurira ibice binyuranye.

Nyuma y’umujyi wa Bunagana ugiye kuzuza ukwezi ufashwe n’uyu mutwe, wanafashe Umujyi wa Busanga n’uwa Rutshuru.

M23 imaze iminsi itangaza ko idateze kuva mu bice yafashe, yongeye gusabwa kuva mu birindiro byawo, igahagarika imirwano, mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Born in there says:

    Abayobozi ba M23 nibo bakabaye barahuriye I Luanda na President wa CONGO kuko niwe bafitanye ikibazo naho ubundi kujya kurushya umusaza wacu bamujyana mubintu nkabiriya ni urucabana kbs ubundi c m23 irava mubirindiro isubire Ug ?bamaze kabiri bifite ahantu habo bibohoreje cyane cyane ko ari nayo nkomoko yabo,ntibazongere gukora ikosa iryo ariryo ryose kuko nibongera kugaruka bizabagora

Leave a Reply to Born in there Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru