Umwe mu Mudugudu wo mu Kagari ka Rubugu mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, wahoze utuyemo abaturage ariko ubu nta rugo na rumwe rukiharangwa, kubera impamvu yasobanuwe n’abari bahatuye bavuga ko ingaruka y’icyatumye bahava bayibonye bamaze kuhava.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu Muduguru wa Nyange muri aka Kagari ka Rubugu, yasanze ari imisozi ihinzeho imyaka, indi yambaye ibisambu.
Bamwe mu baturage bari bahatuye, bavuga ko bahimujwe no kuba ari mu manegeka ariko ko ubwo bari bahatuye batabibonaga, bakaba barabibonye nyuma yuko bahavuye.
Nyirandibwami Antoinette yagize ati “Mbibonye ubu ubwo hatengukiye, naho mbere ntabwo hari higeze hatenguka.”
Aba baturage bavuga ko bimutse muri uyu Mudugudu bakawuvamo bose nyuma yuko bakanguriwe n’inzego zibabwira ko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Rushinga Ildephonse yagize ati “Bakimara kwimura abantu, amaninda [amasooko y’amazi] yarabonetse, imisozi iratenguka.”
Aba baturage bavuga ko no mu gihe bari bagituye muri uyu Mudugudu, na bo bagirwagaho ingaruka n’aya masooko y’amazi yagiye avuka ariko bakumva batahava kuko bumvaga ari kuri gakondo yabo.
Nyirabititaweho Euphrasie ati “Imvura yaragwaga, amazi agapfumukira mu nzu, inzu igahengama. Ubwo bisaba ko twimuka tukahava. Nari ntuye hejuru y’igitengu ku buryo nahavuye n’inzu yahengamywe, igitanda naryamagaho kikajya kigenda akaguru kamwe. Nari kuhagwa rwose.”
Bashimira ubuyobozi bwabakanguriye kuhava kuko bakihava na bo biboneye ko iyo bahaguma, bashoboraga kuhasiga ubuzima, kuko hahise haza inkangu zagiye zimanura imisozi.
Leta y’u Rwanda yakunze gukangurira abaturage batuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kubyimukamo, ndetse bamwe mu batishoboye bagafashwa, bakubakirwa imidugudu yo gutuzwamo.
Ni na gahunda yagize uruhare mu kwihutisha kugeza ku baturage ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere ryabo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10