• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, nyuma y’uko itangaje iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, igiye gutangaza amajwi y’agateganyo, abanziriza itangazwa ry’aya burundu.

Byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, ko uyu munsi itangaza amajwi y’agateganyo yavuye mu matora yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2024.

Itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rigira riti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibararikiye gukurikira itangazwa ry’amajwi y’agateganyo yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”

Aya majwi y’agateganyo, aratangazwa saa saba zo kuri uyu wa Kane, kuri Bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu Matora ya Perezida wa Repulika, yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, yagaraje ko Paul Kagame wari Umukandida wa FPR-Inkotanyi yagize amajwi 99,15% nyuma y’uko hari hamaze kubarurwa amajwi 78,94% y’Abanyarwanda batoye.

Paul Kagame akurikirwa na Dr Frank Habineza wari Umukandida wa DGPR, wagize amajwi 0,53%; mu gihe Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, we yagize amajwi 0,32%.

Naho mu matora y’Abadepite 53 batorwa mu mitwe ya Politiki n’abigenga, mu majwi 96,60% amaze kubarurwa, Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki ine yifatanyije na wo, baje imbere n’amajwi 62,67%.

Muri aya majwi yatangajwe hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryagize amajwi 10,97%, rikurikirwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryagize 9,48%.

Ku mwanya wa kane, hariho Ishyaha Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatowe ryagize amajwi 5,81%, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGRP (Democratic Green Party of Rwanda) rigira 5,30%; mu gihe PS Imberakuru, yagize amajwi 5,26%, naho Umukandida wigenga, Nsengiyumva Jamvier we yagize amajwi 0,51%.

Iri tangazwa ry’amajwi y’agateganyo, riteganyijwe uyu munsi ku wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, ribanziriza itangazwa ry’amajwi ya burundu, bitegantijwe ko ritazarenza tariki 27 Nyakanga 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + five =

Previous Post

Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Next Post

Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.