Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Hagiye gutangazwa amajwi agezweho y’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, nyuma y’uko itangaje iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, igiye gutangaza amajwi y’agateganyo, abanziriza itangazwa ry’aya burundu.

Byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, ko uyu munsi itangaza amajwi y’agateganyo yavuye mu matora yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2024.

Itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rigira riti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibararikiye gukurikira itangazwa ry’amajwi y’agateganyo yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.”

Aya majwi y’agateganyo, aratangazwa saa saba zo kuri uyu wa Kane, kuri Bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu Matora ya Perezida wa Repulika, yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, yagaraje ko Paul Kagame wari Umukandida wa FPR-Inkotanyi yagize amajwi 99,15% nyuma y’uko hari hamaze kubarurwa amajwi 78,94% y’Abanyarwanda batoye.

Paul Kagame akurikirwa na Dr Frank Habineza wari Umukandida wa DGPR, wagize amajwi 0,53%; mu gihe Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga, we yagize amajwi 0,32%.

Naho mu matora y’Abadepite 53 batorwa mu mitwe ya Politiki n’abigenga, mu majwi 96,60% amaze kubarurwa, Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki ine yifatanyije na wo, baje imbere n’amajwi 62,67%.

Muri aya majwi yatangajwe hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, ryagize amajwi 10,97%, rikurikirwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryagize 9,48%.

Ku mwanya wa kane, hariho Ishyaha Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryatowe ryagize amajwi 5,81%, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGRP (Democratic Green Party of Rwanda) rigira 5,30%; mu gihe PS Imberakuru, yagize amajwi 5,26%, naho Umukandida wigenga, Nsengiyumva Jamvier we yagize amajwi 0,51%.

Iri tangazwa ry’amajwi y’agateganyo, riteganyijwe uyu munsi ku wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, ribanziriza itangazwa ry’amajwi ya burundu, bitegantijwe ko ritazarenza tariki 27 Nyakanga 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Umunyapolitiki wo muri Congo imbere y’intumwa zivuye muri America yavuze Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Next Post

Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Byamenyekanye ko batatu bahitanywe n’impanuka muri Canada barimo Umunyarwanda wari umusirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.