Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in MU RWANDA
0
Hagiye gutangazwa icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rugiye gutangaza ko icyorezo cya Marburg giherutse kugarara muri iki Gihugu, cyarangiye burundu nyuma yuko hashize iminsi yateganyijwe yo kuba nta murwayi mushya ugaragara hanasezerewe uwa nyuma mu Bitaro.

Ni icyemezo kizatangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.

Irangira ry’iki cyorezo mu Gihugu kiba cyagaragayemo, ryemezwa nyuma y’iminsi 42 hatagaragara umurwayi mushya wacyanduye, iminsi y’ubwikube bwa kabiri, bw’igihe virusi itera iyi ndwara ishobora gushirira mu muntu wayikirutse, aho ishobora kumara iminsi 21.

Kuva tariki 31 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ntiratangaza umurwayi mushya w’iyi ndwara ya Marburg.

Imibare ya nyuma iheruka gutangazwa n’iyi Minisiteri kandi, igaragaza ko kuva tariki 29 Ukwakira kugeza ku ya 06 Ukuboza, hari hashize iminsi 35 nta murwayi mushya ugaragaye ndetse hakaba hari hamaze gushira iminsi 29 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Kugeza ubu hashize iminsi 47 nta murwayi mushya wa Marburg ugaragara, bikaba iminsi 41 umurwayi wa nyuma asezerewe mu Bitaro.

U Rwanda rwatangaje iyi ndwara ya Marburg tariki 27 Nzeri, aho yahitanye abantu 15, aho umuntu wa nyuma wahitanywe na yo, yitabye Imana tariki 15 Ukwakira 2024.

U Rwanda ni cyo Gihugu cyagaragayemo igipimo cyo hasi cyane ku mpfu zatewe n’iyi ndwara ugereranyije n’abayanduye, aho cyahitanye ababarirwa kuri 22,7% mu gihe igipimo iyi ndwara yica ku gipimo cya 88%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 3 =

Previous Post

Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza

Next Post

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze iyo mu Burundi mu irushanwa ribera i Kigali

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze iyo mu Burundi mu irushanwa ribera i Kigali

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatsinze iyo mu Burundi mu irushanwa ribera i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.