Hagiye hanze amafoto y’ubwukwe bw’umunyezamu, Nsengimana Dominique bwabaye mu ibanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 nibwo ubushakashatsi bwa Radio&Tv10 bwageze ku mafoto y’ubukwe bwa Nsengimana Dominique urambye mu izamu rya Etincelles FC.

Nsengimana Dominique umwe mu bakinnyi barambye muri Etincelles FC yakoze ubukwe na Huda Uwanyirigira, ubukwe bwabereye mu karere ka Rubavu, gusa aba bombi ntibigeze babigira ibya buri wese ku buryo byari koroha ko abasiporutifu babimenya bose.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kubona aya mafoto, Radio&Tv10 yashatse kumenya uko gahunda zageze bityo yegera umwe mu batashye ubu bukwe unagaragara mu mafoto avuga ko ubu bukwe bumaze ukwezi bubaye ariko banyiri ubwite bari bavuze ko bigomba kuba ibanga.

Uwaduhaye amakuru y’igihe ubu bukwe bwabereye yagize ati “Ubu bukwe bwabaye cyera n’uko Dominique atashatse ko bijya hanze. Ndumva tumaze nk’ukwezi tubutashye sinibuka amatariki neza.

“Uriya mugore we nawe barabyumvikanaga ko badashaka ko bisakara ahantu hose ari nayo mpamvu batumiye abantu bacye bashoboka kugira ngo bitazihuta mu kuba byavugwa.”

Image

Image

Nsengimana Dominique na Huda Uwangirigira

Nsengimana Dominique wanabaye mu ikipe ya AS Kigali ni umukinnyi unaheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri kuri ubu akaba ari mu mwaka wa nyuma ku masezerano kuko yasinye imyaka ibiri muri Nyakanga 2020.

Image

Image

Nsengimana Dominique n’umugore we bagaragiwe n’inshuti

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru