Gicumbi FC yanyagiye Kirehe FC, umukino w’Amagaju FC na VJN uvanwa i Nyamagabe ujyanwa i Huye bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021 ubwo hakinwaga imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, ikipe ya Gicumbi FC yakoze agashya inyagira Kirehe FC ibitego 5-1 bituma iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda igira impamba itanga ikizere ku mukino wo kwishyura.

Ibitego bya Gicumbi FC byatsinzwe na Nsengayire Shadad, Mushimiyimana Telesphore, Dusange Bertin, Pierre Dufitumugisha na Okenge Lulu Kevin mu gihe igitego cya Kirehe FC cyatsinzwe na Doumbia.

Izindi Nkuru

Indi mikino yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru yari irimo uwo Amagaju FC yari kwakiramo Vision Jeunesse Nouvelle ukabera i Nyamagabe, gusa kubera ko imvura yabaye nyinshi muri aka karere byatumye ikibuga cyuzura amazi bityo abakinnyi bajyanwa kuri sitade Huye mu karere ka Huye.

Uyu  mukino watangiye nyuma y’indi, warangiye Amagaju FC atsinze VJN ibitego 2-1.

Heroes FC yatsinze Vision FC igitego 1-0 mu gihe Etoile de l’Est yatsinze Rugende FC igitego 1-0  cya Jimmy Mbaraga.

Dore muri rusange uko imikino yarangiye:

Gicumbi FC 5-1 Kirehe FC

Etoile de l’Est 1-0 Rugende FC

Vision FC 0-1 Heroes FC

Amagaju FC 2-1 VJN

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki ya 6 Ukwakira 2021 ubwo hazahit hamenyekana amakipe azajya muri ½ cy’irangiza kizatangira tariki tariki ya 9 Ukwakira hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki 12 Ukwakira 2021.

Umukino wa nyuma uzagena ikipe izatwara igikombe uzakinwa tariki 15 Ukwakira 2021 ari nabwo hazakinwa umukino w’umwanya wa gatatu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru