Hatangajwe urutonde rw’Abadepite 80 bagiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho umubare w’abagore wazamutse ukagera kuri 63 % uvuye kuri 61%.
Ni urutonde dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) rwashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, aho Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki itanu yifatanyije na wo, ifiteho Abadepite 37, barimo 18 b’igitsinagore.
Ni mu gihe Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri we PL, rifiteho batanu, barimo babiri b’igitsinagore, naho PSD ikagira batanu na yo, barimo ab’igitsinagore babiri.
Ishyaka riharanira Demokarasi Ntangarugero PDI, ryo rifite Abadepite babiri barimo umwe w’igitsinagore kimwe na DGPR na yo ifite Abadepite babiri barimo uw’igitsinagore umwe, mu gihe PS-Imberakuri ifiteho babiri borimo umwe w’igitsinagore.
Naho mu badepite babiri bahagarariye urubyiruko, barimo umwe w’igitsinagore, mu gihe uhagarariye abafite ubumuga na we ari igitsinagore.
Hari kandi Abadepite 24 batorwa mu byiciro by’abahagarariye bagore, aho igiteranyo cy’Abadepite b’Igitsinagore bose hamwe bagiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ari 51 bangana 63,7% bavuye kuri 61,3% bariho muri Manda icyuye igihe.
RADIOTV10