Korali Hoziyana imaze imyaka irenga 50 yo mu itorero rya ADEPR-Nyarugenge, ni imwe mu zakomeje gukundwa na benshi. Ubuyobozi bwayo bwahishuye ko mwuka wera ari we washoboje iyi kolari guhorana igikundiro.
Iyi korali yo mu Itorero rya Pantekote, yatangiye mu mwaka w’ 1968 mu Mujyi wa Kigali, ariko ihabwa izina mu 1980, ubwo yitwaga Hoziyana.
Iyi ni Korali izwi n’abantu b’ingeri zose, yaba abato n’abakuze, kubera indirimbo zayo zigera ku mitima ya buri wese zikayiturisha.
Abantu bakunze kuvuga ko baririmba nk’abo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kubera uburyo baririmba batuje, bitandukanye n’andi makorali yo muri ADEPR.
Hari n’abavuga ko ibi ari wo mwihariko w’iyi kolori wanatumye ikomeza gukundwa, gusa umuyobozi wayo, Emmanuel Nsabiyumva yavuze icyatumye iyi kolari ikomeza kwigarurira imitima ya benshi.
Yagize ati “Nubwo abantu benshi bibwira ko umwihariko wacu ari indirimbo zituje, ariko uwo siwo mwihariko wacu ahubwo iyo umwuka wera atugezeho akatwemeza ko twahimbara, turahimbara ariko ntabwo twishakamo guhimbarwa.”
Nanone kandi undi mwihariko w’iyi Korali, ni uko ifite igitabo cy’indirimbo zabo. Izo ndirimbo abandi bantu bemerewe kuzikoresha mu materaniro no mu masengesho.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi batari bacye ba Hoziana barishwe, ariko nyuma bongeye kwiyuburura, bongera kuyishinga.
Mu myaka 55 iyi kolari imaze, hasigayemo umuntu umwe watangiranye na yo ari we Mukandoli Charlotte.
Undi mwiharikoutangaje wibazwaho na benshi ni uburyo iyi korali iyo bateguye igitaramo nta wundi muhanzi cyangwa indi korali ijya ku cyapa (affiche) kicyamamaza nkuko abandi babigenza bararika abantu kuzaza mu gitaramo.
Emmanuel asobanura impamvu yabyo, yagize ati “Iyo umunshyitsi ahageze uramwakira ntabwo utangariza abantu ko umushyitsi azaza kuko aramutse ataje, bakubaza ngo byagenze bite, bijya bibaho murabizi hari aho bibaho bakabura uwo batangarije abantu gusa si cyo twabihereyeho.”
Hoziyana ifite album 12, ikaba iri gutegura igitaramo kiswe ‘TUGUMANE LIVE CONCERT’ kizaba tariki 10 Kamena 2023 mu mujyi wa Kigali ku cyicaro cya ADEPR-Nyarugenge bazanafatiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10