Hakomeje gutahurwa ibimenyetso bibabaje ku Mupasiteri wicisha abantu inzara abizeza kubageza kwa Yesu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko habonetse abantu bane bapfiriye ku mukozi w’Imana muri Kenya, n’abandi 15 bendaga kwitaba Imana, kubera inzara nyuma yo kubasaba kutarya no kutanywaa ababwira ko ari byo bizabageza kwa Yesu, habonetse indi mirambo 47 y’abapfuye muri ubu buryo.

Iyi mirambo 47 yaboneye mu Mujyi wa Malindi, mu isambu y’Umupasiteri witwa Paul Mackenzie Nthenge.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe mu minsi micye ishize, hari habonetse indi mirambo ine ndetse n’abantu 15 bari mu rugo rw’uyu mupasiteri, bendaga kwicwa n’inzara, bahise bajyanwa mu Bitaro.

Ibikorwa byo gushakisha indi mibiri aho yaba yaratabwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola birakomeje nkuko BBC yabitangaje.

Uyu mupasiteri washinze itorero rya Good News International Church, ajyana abantu iwe, akabasaba kutarya no kutagira icyo banywa, abizeza ko ari yo nzira izabaganira kwa Yesu.

Kugeza ubu Paul Mackenzie Nthenge washinze iri dini ari mu maboko ya Polisi, aho ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru