Nyuma y’umunsi umwe kapiteni wa Rayon Sports FC, Muhire Kevin ahaye ubutumwa Niyibizi Ramadhan wa APR FC amusaba kwirebaho aho guta umwanya asuzugura Rayon, uyu mukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yamusubije, amubwira ko atari umukinnyi ukaze wo kujora abandi.
Intambara y’amagambo y’aba basore yatangiye mu kwezi Ukuboza 2024 tariki 14, ubwo APR FC yari imaze gutsinda Mukura VS ibitego bine kuri bibiri, nyuma y’umukino Niyibizi Ramadhan akabwira RADIOTV10 ko umwanya wa mbere Rayon Sports FC yicayeho ari intizanyo, ari ikibazo cy’igihe gusa ubundi APR FC ikawisubiza.
Taliki 06 Werurwe 2025, ubwo APR FC yiteguraga umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 20 na Rayon Sports FC, Niyibizi Ramadhan yongeye gutangaza ko kudatsinda Rayon Sports cyaba ari igisebo n’igihombo, kuko bayirusha muri byose, kandi bazayitsinda bagahita bafata umwanya wa mbere.
Ku wa Gatandatu tariki 08 werurwe 2025, habura umunsi umwe ngo iyi Derby ikinwe, kapiteni wa Rayon Sports FC, Muhire Kevin na we yamuhaye ubutumwa, amubwira ko ibyo ari nk’inzozi bitazabaho ko babatsinda kandi ko anatangazwa no kumva bamaze gutsinda umukino bakiyicaza ku mwanya wa mbere.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 09 werurwe 2025, warangiye amakipe yombi aguye miswi (0-0), Rayon Sports FC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 43 aho irusha APR FC ya kabiri amanota abiri.
Bidatinze nyuma y’iminsi ibiri umukino ubaye, Muhire Kevin yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda agitangariza ko Niyibizi Ramadhan yakagombye kwirebaho, adafite n’uruvugiro, kuko atari umukinnyi ubanzamo muri APR FC, wenda hakavuze nka kapiteni Niyomugabo Claude.
Agendeye ku byo yari yatangaje ko kudatsinda Rayon Sports FC byaba ari igihombo kuri bo, Muhire Kevin yabwiye Niyibizi Ramadhan ko ahubwo igihombo ari we kuko atabanzamo, ndetse no kuri uwo mukino yakinnye iminota 3’ cyangwa 2’ (yinjiyemo asimbuye ku munota wa 83’).

Nyuma y’umunsi umwe atangaje ibi, Niyibizi Ramadhan mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yageneye ubutumwa Mubire Kevin ko na we nta gitego aratsinda kuri iyi Derby.
Yagize ati “Kuvuga ko uri umukinnyi ukomeye utaratsinda igitego muri Derby ntabwo bivuze ko ukomeye. Njyewe mfite ibitego bitanu (5) muri uyu mwaka w’imikino kandi ndizere ko nzatsinda n’ibindi, kuba we afite assists 11 ibyo ntabwo mbizi.”
Niyibizi Ramadhan ntahuza n’umutoza we Darko Novic, na we wari wavuze ko abona Muhire Kevin ashobora kuba ari umukinnyi wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.
Ati “Kuba umutoza avuga ko Muhire Kevin ari we mwiza mu Rwanda ubwo we ni ko abibona, gusa njyewe si ko mbibona, dufite ba nimero 10 benshi kandi beza mu Rwanda, urugero nka Muhadjiri.”
Uyu mukinnyi avuga ko ibi yavuzweho na Kapiteni wa Rayon, atazi inkomoka yabyo kuko ntakindi bapfa yaba hanze y’umwuga wabo ndetse n’imbere.
Ati “Njyewe ntacyo mpfa na Muhire Kevin, ntabwo tuvugana nta bintu byinshi nzi kuri Muhire Kevin, niba nkina muri APR FC ngomba kuvuga ndengera ikipe yanjye, ibyo ntashyigikiye ni ukuvuga ibintu udafitiye ibimenyetso.”
Aba basore bahanganye nk’uko amakipe yabo akomeje guhanganira igikombe cya shampiyona ya 2025, aho ubu akurikirana ku rutonde rw’agateganyo ndetse akaba arushanwa amanota atanuzuye ayo ikipe imwe ishobora kubona mu mukino umwe.
Kuri uyu wa Gatanu APR FC izasura Gasogi United, mu gihe bucyeye bwaho Rayon Sports FC izakira As Kigali mu mukino na wo wimuriwe saa 18h00.
Nyuma y’uyu munsi wa 21 wa shampiyona, abakinnyi bazahita bajya mu ikipe y’Igihugu Amavubi, mu mwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10