• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyakanye amakuru mashya ku irushanwa rya Miss Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Hamenyakanye amakuru mashya ku irushanwa rya Miss Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Irushanwa rya Miss Rwanda ryari ryabaye rihagaritswe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri uyu wa Mbere, ubu ryamaze kwamburwa Rwanda Inspiration Backup yariteguraga, risubizwa Minisiteri.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 nyuma y’amasaha macye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itangaje ko ibaye ihagaritse iri rushanwa rya Miss Rwanda kubera iperereza riri gukorwa ku muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne.

Amakuru mashya kuri iri rushanwa, avuga ko iri rushanwa rya Miss Rwanda ryambuwe iyi kompanyi yariteguraga rikaba ryasubijwe mu maboko ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 mu ishami ry’Imyidagaduro, yavuze ko iri rushanwa rya Miss Rwanda rizasubira mu maboko ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ricungwe n’Inteko Nyarwanda y’Umuco isanzwe igengwa n’iyi Minisiteri.

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze iminsi rivugwamo ibibazo byatangiye kujya hanze kuva ubwo umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatabwa muri yombi akurikiranyweho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamwe mu baryitabiriye.

Uyu Prince Kid uzwi cyane muri iri rushanwa, akekwaho kuba yarakaga ruswa bamwe mu bakobwa baryitabiriye abizeza kuzegukana amakamba.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi aherutse kugaruka kuri uyu mushoramari, avuga ko bitumvikana uburyo yahanga umushinga w’amarushanwa y’ubwiza agamije gucuruza abakobwa ariko akabikora abanje kugira ibyo abakoresha [kubasambanya].

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba ry’iri rushanwa rya 2017, na we ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza riri gukorwa kuri Prince Kid.

Iyi nyandiko ikekwa ko yanditswe na Miss Elsa, igaragaza nk’ihanaguraho icyaha uyu Prince Kid kuko yagaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho atigeze abikora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + six =

Previous Post

Urwego rwa Leta rwinjiye mu irushanwa rya Mr Rwanda rihita rigira impinduka

Next Post

Huye: Ukurikiranyweho gusambanya umwana avuga ko yabitewe n’amadayimoni na Primus 2

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Huye: Ukurikiranyweho gusambanya umwana avuga ko yabitewe n’amadayimoni na Primus 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.