Urwego rwa Leta rwinjiye mu irushanwa rya Mr Rwanda rihita rigira impinduka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Nyarwanda y’Umuco yiyemeje kubanza gusuzuma imitegurire y’irushanwa rya Mr Rwanda kugira ngo rirusheho kugenda neza, bituma ingengabihe y’ibikorwa byaryo ihinduka.

Izi mpinduka zavuye mu nama idasanzwe yahuje Inteko Nyarwanda y’Umuco n’abategura irushanwa rya Mr Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Iyi nama yanzuye ko Inteko y’Umuco igiye kubanza kunyuza amaso mu mitegurire y’iri rushanwa kugira ngo harebwe niba hari ibyanozwa n’ibyahabwa umurongo muzima.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko nyuma y’iri suzuma rizakorwa n’Inteko y’Umuco, hazabaho kongera gutegura umwiherero uzahuriramo abasore 17 ubundi hakongera gushyirwaho ingengabihe ivuguruye y’iri rushanwa.

Ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco n’abategura Mr Rwanda, hazatangazwa indi tariki yo gutangiriraho umwiherero ndetse n’igihe hazabera irushanwa nyirizina rizerekana umusore uzaba Rudasumbwa w’u Rwanda.

Iyi nama yatumijwe mu buryo bw’igitaraganya, yaje mu gihe byari byitezwe ko umwiherero w’abasore bazavamo Mr Rwanda wari uteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi nama yahuje urwego rwa Leta n’abategura irushanwa rya Mr Rwanda mu gihe irindi rushanwa rizwi nka Miss Rwanda rimaze igihe rivugwamo ibibazo bishingiye ku byaha bikekwa n’umuyobozi wa Kompanyi yariteguraga ukurikiranyweho gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa baryitabiriye.

Iri rushanwa rifatwa nk’umuvandimwe wa Mr Rwanda, rikaba ryarabaye rinahagaritswe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibi bibazo birivugwamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru