Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye amakuru arambuye nyuma y’imvune ya kapiteni wa Arsenal yatumye asohoka mu kibuga arira

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye amakuru arambuye nyuma y’imvune ya kapiteni wa Arsenal yatumye asohoka mu kibuga arira
Share on FacebookShare on Twitter

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Martin Odegaard wavunikiye mu ikipe ye y’Igihugu ya Norvège, mu mukino wayihuje na Autriche, byemejwe ko agomba kumara ibyumweru bitatu adakina.

Martin Odegaard wagaragaye agendera ku mbago ubwo yari ari ku kibuga cy’indege, asubiye i London, amakuru ava mu Gihugu cya Norvège avuga ko agomba kumara hanze y’ikibuga nibura ibyumweru 3 adakina kubera imvune yo mu kagombambari (ankle injury) yagize.

Ni imvune yagize kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeri 2024, nyuma yo kugongana na Christoph Baumgartner, ukinira ikipe y’igihugu ya Autriche.

Martin Ødegaard usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Norvège, akanaba uwa Arsenal, yahise asimbuzwa ku munota wa 67’, ndetse asohoka mu kibuga ari kurira, dore ko iyi mvune y’akagombambari yagize, iri butume asiba nibura imikino 5 ikipe ya Arsenal ifite mu byumweru bitatu biri imbere.

Iyo mikino itazagaragaramo Ødegaard, irimo uwo Arsenal izasuramo Tottenham Hotspur muri Shampiyona ku ya 15 Nzeri 2024, uwo bazasuramo ikipe ya Atalanta muri Champions League ku ya 19 Nzeri 2024, n’undi ukomeye wa Shampiyona bazakirwamo na Manchester City ku ya 22 Nzeri 2024.

Hari kandi n’umukino wa Carabao Cup, Arsenal izakiramo Bolton Wanderers ku ya 25 Nzeri 2024 ndetse n’undi wa Shampiyona bazakiramo Leicester City ku ya 28 Nzeri 2024.

Ola Sand, umuganga w’ikipe y’Igihugu ya Norvège, aganira n’Ikinyamakuru cyo muri iki Gihugu cyitwa VG, yagize ati “Imvune nk’izi zo mu kagombambari zimara nibura ibyumweru 3, keretse habaye ibitangaza, naho ubundi ntizipfa gukira mbere yaho.”

Martin Ødegaard akaba yiyongereye ku bandi ba Arsenal batari gukina, barimo Declan Rice, utazakina umukino wa Tottenham kubera ikarita y’umutuku yahawe mu mukino wa Brighton, Riccardo Calafiori na we wavunikiye mu mukino ikipe ye y’Igihugu y’u Butaliyani yatsinzemo u Bufaransa ibitego 3-1 mu cyumweru gishize.

Imvune ya Martin Odegaard yamubabaje
Yasohotse mu kibura arira

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Nyanza: Hari urujijo ku murambo w’umuntu watoraguwe mu cyuzi

Next Post

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.