Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye amakuru arambuye nyuma y’imvune ya kapiteni wa Arsenal yatumye asohoka mu kibuga arira

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye amakuru arambuye nyuma y’imvune ya kapiteni wa Arsenal yatumye asohoka mu kibuga arira
Share on FacebookShare on Twitter

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Martin Odegaard wavunikiye mu ikipe ye y’Igihugu ya Norvège, mu mukino wayihuje na Autriche, byemejwe ko agomba kumara ibyumweru bitatu adakina.

Martin Odegaard wagaragaye agendera ku mbago ubwo yari ari ku kibuga cy’indege, asubiye i London, amakuru ava mu Gihugu cya Norvège avuga ko agomba kumara hanze y’ikibuga nibura ibyumweru 3 adakina kubera imvune yo mu kagombambari (ankle injury) yagize.

Ni imvune yagize kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nzeri 2024, nyuma yo kugongana na Christoph Baumgartner, ukinira ikipe y’igihugu ya Autriche.

Martin Ødegaard usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Norvège, akanaba uwa Arsenal, yahise asimbuzwa ku munota wa 67’, ndetse asohoka mu kibuga ari kurira, dore ko iyi mvune y’akagombambari yagize, iri butume asiba nibura imikino 5 ikipe ya Arsenal ifite mu byumweru bitatu biri imbere.

Iyo mikino itazagaragaramo Ødegaard, irimo uwo Arsenal izasuramo Tottenham Hotspur muri Shampiyona ku ya 15 Nzeri 2024, uwo bazasuramo ikipe ya Atalanta muri Champions League ku ya 19 Nzeri 2024, n’undi ukomeye wa Shampiyona bazakirwamo na Manchester City ku ya 22 Nzeri 2024.

Hari kandi n’umukino wa Carabao Cup, Arsenal izakiramo Bolton Wanderers ku ya 25 Nzeri 2024 ndetse n’undi wa Shampiyona bazakiramo Leicester City ku ya 28 Nzeri 2024.

Ola Sand, umuganga w’ikipe y’Igihugu ya Norvège, aganira n’Ikinyamakuru cyo muri iki Gihugu cyitwa VG, yagize ati “Imvune nk’izi zo mu kagombambari zimara nibura ibyumweru 3, keretse habaye ibitangaza, naho ubundi ntizipfa gukira mbere yaho.”

Martin Ødegaard akaba yiyongereye ku bandi ba Arsenal batari gukina, barimo Declan Rice, utazakina umukino wa Tottenham kubera ikarita y’umutuku yahawe mu mukino wa Brighton, Riccardo Calafiori na we wavunikiye mu mukino ikipe ye y’Igihugu y’u Butaliyani yatsinzemo u Bufaransa ibitego 3-1 mu cyumweru gishize.

Imvune ya Martin Odegaard yamubabaje
Yasohotse mu kibura arira

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 8 =

Previous Post

Nyanza: Hari urujijo ku murambo w’umuntu watoraguwe mu cyuzi

Next Post

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Iby’ingenzi wamenya kuri Minisitiri mushya w’Uburezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.