Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku bagenzi bari muri ya ndege

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in MU RWANDA
0
Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo muri Uganda ubwo yagwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo ku kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda ubwo yari iri kugwa igasa nk’itaye inzira, hamenyekanye ko yari irimo abagenzi bagera muri 60 barimo abashyitsi bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ryavugaga ko indege imwe y’iyi sosiyete yari iri kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe yagize ikibazo igasa n’inyerera.

Iri tangazo ryavugaga ko abagenzi bari bayirimo ndetse n’abakozi b’iyi sosiyete bose ntawagize ikibazo.

Iyi ndege yari iturutse i Nairobi muri Kenya, yagize iki kibazo saa kumi n’imwe na mirongo itatu n’umwe za mu gitondo (05:31’).

Itangazo rya RwandAir rivuga ko iki kibazo cyatewe n’ikibazo cy’ikirere kitarinkifashe neza, hakaba hari andi makuru yavuzwe ko umupilote w’iyi ndege atabashaga kubona kubera urumuri rucye rw’amatara ari kuri iki kibuga.

Amakuru dukesha Nation.Africa, ni uko iyi ndege yarimo abantu 60 barimo abashyitsi 20 b’abakobwa bitabiriye isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba baturutse i Kigali.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba bakobwa bitabiriye ibi birori ku butumire bwa Muhoozi uzagira isabukuru ku y’imyaka 48 ku ya 24 Mata.

Muhoozi ukomeje kugaruka cyane ku isabukuru ye, yari yatangaje ko ibi birori bye bizanitabirwa na Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, gusa uyu mukobwa akaba yamwiseguyeho ko atazabasha kwitabira.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter mu Rwanda no muri Uganda banenze Mutesi Jolly kuba atitabiriye ubutumire bw’uyu musirikare ukomeye ndetse akanamuhakanira abinyujije kuri Twitter hafatwa nko ku karubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − one =

Previous Post

Miss Jolly aranengerwa guhakanira Muhoozi ko atazitabira ibirori bye akanabikorera ku karubanda

Next Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Related Posts

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire
MU RWANDA

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.