Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku bagenzi bari muri ya ndege

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in MU RWANDA
0
Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo muri Uganda ubwo yagwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo ku kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda ubwo yari iri kugwa igasa nk’itaye inzira, hamenyekanye ko yari irimo abagenzi bagera muri 60 barimo abashyitsi bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ryavugaga ko indege imwe y’iyi sosiyete yari iri kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe yagize ikibazo igasa n’inyerera.

Iri tangazo ryavugaga ko abagenzi bari bayirimo ndetse n’abakozi b’iyi sosiyete bose ntawagize ikibazo.

Iyi ndege yari iturutse i Nairobi muri Kenya, yagize iki kibazo saa kumi n’imwe na mirongo itatu n’umwe za mu gitondo (05:31’).

Itangazo rya RwandAir rivuga ko iki kibazo cyatewe n’ikibazo cy’ikirere kitarinkifashe neza, hakaba hari andi makuru yavuzwe ko umupilote w’iyi ndege atabashaga kubona kubera urumuri rucye rw’amatara ari kuri iki kibuga.

Amakuru dukesha Nation.Africa, ni uko iyi ndege yarimo abantu 60 barimo abashyitsi 20 b’abakobwa bitabiriye isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba baturutse i Kigali.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba bakobwa bitabiriye ibi birori ku butumire bwa Muhoozi uzagira isabukuru ku y’imyaka 48 ku ya 24 Mata.

Muhoozi ukomeje kugaruka cyane ku isabukuru ye, yari yatangaje ko ibi birori bye bizanitabirwa na Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, gusa uyu mukobwa akaba yamwiseguyeho ko atazabasha kwitabira.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter mu Rwanda no muri Uganda banenze Mutesi Jolly kuba atitabiriye ubutumire bw’uyu musirikare ukomeye ndetse akanamuhakanira abinyujije kuri Twitter hafatwa nko ku karubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + thirteen =

Previous Post

Miss Jolly aranengerwa guhakanira Muhoozi ko atazitabira ibirori bye akanabikorera ku karubanda

Next Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Related Posts

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever
MU RWANDA

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.