Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byose ni ugukoresha Microphone ariko hamwe yayikoreshaga mu kuririmba, ubu noneho agiye gukoresha iyo muri studio za radio. Umuhanzi Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu agiye gukorera imwe muri Radio zikorera mu Rwanda.

Uyu musore usanzwe amenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya R&B ziganjemo iz’urukundo, amakuru yizewe aremeza ko yamaze no kumvikana na Radio Kiss FM akaba ari yo agiye gukorera nk’Umunyamakuru.

Izindi Nkuru

Andy Bumuntu uzwiho ubumuntu nk’uko izina rye ribivuga, azajya akorana n’umunyamakurukazi ubimazemo igihe Sandrine Isheja mu kiganiro kizwi nka Kiss Break Fast kiri mu bikunzwe n’urubyiruko rwinshi mu Rwanda.

Uyu musore azaba asimbuye Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya ugiye kuzajya akora ikindi kiganiro na cyo kizajya gitambuka kuri iyi radio mu masaha y’ikigoroba.

Amakuru yemeza ko Andy Bumuntu azatangira kazi kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ubwo azaba atangiye urugendo rushya mu mwuga w’itangazamakuru.

Iyi radio iherutse gutakaza abanyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda barimo Nkusi Arthur uzwi nka Rutura wanasimbuwe na Gentil Gedeon muri iki kiganiro kigiye kujya gikorwamo na Andy Bumuntu.

Hari kandi Umunyamakuru Uncle Austin bivugwa ko yashinze Radio na we wari uri mu bari bamaze igihe kuri Kiss FM.

Andy Bumuntu ugiye kujya akorana na Sandrine Isheja nta mateka akomeye afite mu mwuga w’Itangazamakuru uretse kuba yahuraga na ryo mu biganiro nk’umuhanzi, ubu na we akaba agiye kujya atumira abahanzi bagenzi be mu kiganiro azaba akoramo nk’umunyamakuru.

Si we muhanzi wa mbere mu Rwanda uzaba akoze Itangazamakuru kuko hari bamwe bagiye babikora babibangikanye kandi bikuzuzanya nka Uncle Austin na we wakoraga kuri iyi Radio.

Andy Bumuntu agiye gukora kuri Kiss FM yajyaga azamo nk’umutumirwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru