Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Mu kwezi kumwe nibura abangavu 12 batewe inda zitateganyijwe

radiotv10by radiotv10
22/04/2022
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Mu kwezi kumwe nibura abangavu 12 batewe inda zitateganyijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko mu mezi icyenda (9) ashize, abana b’abakobwa 108 batewe inda zitateguwe. Bivuze ko muri buri kwezi habarwa ko abaziterwaga ari 12.

Bamwe mu mu babyeyi bo muri aka Karere ka Nyamasheke babwiye RADIOTV10 ko ikibazo cy’abana batwarwa inda gikomeje gufata intera, bakavuga ko biterwa n’ingeso mbi.

Umwe yagize ati “Abana barabyara ubutitsa kandi abo babyara ni abavuye mu ishuri imburagihe.”

Uyu mubyeyi avuga ko mu gace atuyemo nibura buri Mudugudu ufite abana barenze babiri babyaye cyangwa batwite.

Undi mubeyi akomeza agaruka ku ngeso mbi z’aba bana, ati “Ese iyo umuntu arumbije hamwe hari ahandi asarurira? Yaba uwo mukobwa, na we aba ashaka kwiyicarira gutyo ntagire icyo akora ntagire icyo afasha umubyeyi.”

Undi akagira ati “Umwana ukamwohereza ku ishuri, wajya kubona ukabona yaje yatwise.”

Aba babyeyi bavuga ko biteye impungenge kuko biri no mu bikomeje gutuma imibereho irushaho kuba mibi.

Undi mubyeyi ati “Ntiwaba ufite abana bagera mu munani ngo ushyizeho abandi buzukuru bagera muri bangahe, namwe babyeyi mubabyara, ngo iyo mituwele izapfe kuboneka.”

Umwe mu bana watewe inda afite imyaka 15 bikamuviramo guta ishuri aho yari ageze mu wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko yabitewe n’ibishuko.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie avuga ko mu mezi icyenda ashize, habarwa abana 108 batewe inda zitateguwe.

Uyu muyobozi avuga ko bari gukora ubukangurambaga mu bana biga n’abatiga, akavuga ko iki gikorwa kiri no gutanga umusaruro.

Ati “Urubyiruko rutiga na rwo ntabwo twarwibagiwe na rwo twarushyiriyeho icyo twita ‘Mu Gikari’ aho bafite ba shangazi bahuguriwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, byaradufashije inda zitateganyijwe zaragabanutse.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu bushakashatsi yashyize hanze muri 2017, bwagaragaje ko muri 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku bihumbi 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse bibaviramo ingaruka zinyuranye zirimo kuva mu ishuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu mwuga w’Itangazamakuru

Next Post

Indonesia: Hari umugezi wahindutse umutuku bikangaranya benshi none icyabiteye cyatahuwe

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indonesia: Hari umugezi wahindutse umutuku bikangaranya benshi none icyabiteye cyatahuwe

Indonesia: Hari umugezi wahindutse umutuku bikangaranya benshi none icyabiteye cyatahuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.