Nyamasheke: Mu kwezi kumwe nibura abangavu 12 batewe inda zitateganyijwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko mu mezi icyenda (9) ashize, abana b’abakobwa 108 batewe inda zitateguwe. Bivuze ko muri buri kwezi habarwa ko abaziterwaga ari 12.

Bamwe mu mu babyeyi bo muri aka Karere ka Nyamasheke babwiye RADIOTV10 ko ikibazo cy’abana batwarwa inda gikomeje gufata intera, bakavuga ko biterwa n’ingeso mbi.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Abana barabyara ubutitsa kandi abo babyara ni abavuye mu ishuri imburagihe.”

Uyu mubyeyi avuga ko mu gace atuyemo nibura buri Mudugudu ufite abana barenze babiri babyaye cyangwa batwite.

Undi mubeyi akomeza agaruka ku ngeso mbi z’aba bana, ati “Ese iyo umuntu arumbije hamwe hari ahandi asarurira? Yaba uwo mukobwa, na we aba ashaka kwiyicarira gutyo ntagire icyo akora ntagire icyo afasha umubyeyi.”

Undi akagira ati “Umwana ukamwohereza ku ishuri, wajya kubona ukabona yaje yatwise.”

Aba babyeyi bavuga ko biteye impungenge kuko biri no mu bikomeje gutuma imibereho irushaho kuba mibi.

Undi mubyeyi ati “Ntiwaba ufite abana bagera mu munani ngo ushyizeho abandi buzukuru bagera muri bangahe, namwe babyeyi mubabyara, ngo iyo mituwele izapfe kuboneka.”

Umwe mu bana watewe inda afite imyaka 15 bikamuviramo guta ishuri aho yari ageze mu wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko yabitewe n’ibishuko.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie avuga ko mu mezi icyenda ashize, habarwa abana 108 batewe inda zitateguwe.

Uyu muyobozi avuga ko bari gukora ubukangurambaga mu bana biga n’abatiga, akavuga ko iki gikorwa kiri no gutanga umusaruro.

Ati “Urubyiruko rutiga na rwo ntabwo twarwibagiwe na rwo twarushyiriyeho icyo twita ‘Mu Gikari’ aho bafite ba shangazi bahuguriwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, byaradufashije inda zitateganyijwe zaragabanutse.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu bushakashatsi yashyize hanze muri 2017, bwagaragaje ko muri 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku bihumbi 17 500 batewe inda zitateguwe ndetse bibaviramo ingaruka zinyuranye zirimo kuva mu ishuri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru