Hamenyekanye amakuru mashya ku wakubise inyundo umugaho w’umuyobozi ukomeye muri USA

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukekwaho kugaba igitero kwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, Nancy Pelosi, agaukubita inyundo umugabo we Paul Pelosi ariko Imana igakinga akaboko, byamenyekanye ko yabaga muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu cyumweru gishize, Paul Pelosi, umugabo wa Nancy Pelosi, yararusimbutse nyuma yo kugabwaho igitero mu rugo, ubwo umugabo w’imyaka 42 yajyagayo akamukubita inyundo akamukomeretsa.

Izindi Nkuru

Ishami rishinzwe umutekano wo mu rugo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ryashyize hanze amakuru mashya kuri uyu mugabo ukekwaho kugaba iki gitero.

Iri shami rizwi nka DHS (Department of Homeland Security), rivuga ko uyu mugabo witwa David DePape asanzwe ari Umunya-Canada winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu buryo butemewe n’amategeko.

DHS itangaza ko uyu mugabo yinjiye muri USA anyuze ku mupaka wa uhuza California na Mexico tariki 08 Werurwe 2008.

Uyu David DePape yahise afatwa na Polisi y’i California mu cyumweru gishize, ubwo Abapolisi basangaga ari kugundagurana na Paul Pelosi nyuma yuko yari amaze kumukubita inyundo inshuro ebyiri.

Ibitangazamakuru byo muri America, bivuga ko uyu mugabo yinjiye kwa Pelosi abaririza aho Nancy Pelosi aherereye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wagize icyo atangaza kuri iki gitero, yavuze ko gifitanye isano n’impamvu za Politiki.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru