Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Burundi, akanakirwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, umutwe wa M23 wavuze ko wamenye amakuru ko hahise hoherezwa amakamyo arenga 20 y’abandi basirikare b’u Burundi bagiye gufasha FARDC.

Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Burundi tariki 22 Ukuboza 2024, ubwo yari akubutse muri Congo-Brazzavile agahita ahitira mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.

Ni uruzinduko Ibihugu byombi byagarutseho, bivuga ko rwari rugamije gukomeza guha imbaraga umubano n’imigenderanire hagati yabyo ndetse no guteza imbere imikoranire n’ubufatanye mu nzego zirimo amahoro n’umutekano.

U Burundi busanzwe bufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiyeyo ku bwumvikane bw’Ibihugu byombi, gufasha FARDC mu rugamba imaze igihe ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Nyuma y’uru ruzinduko no mu gihe rwabereyemo, ni iminsi uru rugamba rwari rukomeje guhindura isura, rukomeje gukara mu burasirazuba bwa RDC, mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar yavuze ko bamenye amakuru y’icyari kijyanye Perezida Tshisekedi mu Burundi.

Ati “Ejobundi Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tshisekedi yagiye i Burundi gusaba izindi ngabo zo kugira ngo zize kuturangiza. Bohereje amakamyo makumyabiri n’abiri (22) ava i Bukavu aza ahitwa i Kalehe bashaka kudutera ahitwa i Ngungu ngo baturangize.”

Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yakiraga Tshisekedi

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bagiye bafatirwa ku rugamba n’umutwe wa M23 n’abagiye bicwa, Leta y’i Bujumbura yagiye ibihakana, ibintu byanababaje bamwe mu Banyapolitiki b’Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bamagana uburyo iki Gihugu gikomeje gutuma abana bacyo bajya gutikirira muri Congo.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi, hamaze iminsi haragarazwa amafoto y’abasirikare b’u Burundi bagiye bicirwa muri uru rugamba, n’amakarita ya gisirikare yabo.

Ibihugu birimo u Rwanda byakunze kunenga u Burundi kuba bwarafashe icyemezo cyo kujya gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) gisanzwe gikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda, unakora ibikorwa byo kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko bidakwiye ko hari Igihugu cyangwa umuryango, bikwiye kujya guha ubufasha igisirikare cy’Igihugu kiri mu bikorwa byo kwica Abanyagihugu bacyo nk’uko bimeze muri Congo, muri uru rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Daniel says:
    1 year ago

    M23 Izabatsinda Iyakaremye niyo ikamena!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Next Post

U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.