Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
08/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Hamenyekanye amakuru y’ubundi bufasha u Burundi bwahaye Congo Tshisekedi akiva guhura na Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Burundi, akanakirwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, umutwe wa M23 wavuze ko wamenye amakuru ko hahise hoherezwa amakamyo arenga 20 y’abandi basirikare b’u Burundi bagiye gufasha FARDC.

Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Burundi tariki 22 Ukuboza 2024, ubwo yari akubutse muri Congo-Brazzavile agahita ahitira mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.

Ni uruzinduko Ibihugu byombi byagarutseho, bivuga ko rwari rugamije gukomeza guha imbaraga umubano n’imigenderanire hagati yabyo ndetse no guteza imbere imikoranire n’ubufatanye mu nzego zirimo amahoro n’umutekano.

U Burundi busanzwe bufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiyeyo ku bwumvikane bw’Ibihugu byombi, gufasha FARDC mu rugamba imaze igihe ihanganyemo n’umutwe wa M23.

Nyuma y’uru ruzinduko no mu gihe rwabereyemo, ni iminsi uru rugamba rwari rukomeje guhindura isura, rukomeje gukara mu burasirazuba bwa RDC, mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar yavuze ko bamenye amakuru y’icyari kijyanye Perezida Tshisekedi mu Burundi.

Ati “Ejobundi Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tshisekedi yagiye i Burundi gusaba izindi ngabo zo kugira ngo zize kuturangiza. Bohereje amakamyo makumyabiri n’abiri (22) ava i Bukavu aza ahitwa i Kalehe bashaka kudutera ahitwa i Ngungu ngo baturangize.”

Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yakiraga Tshisekedi

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bagiye bafatirwa ku rugamba n’umutwe wa M23 n’abagiye bicwa, Leta y’i Bujumbura yagiye ibihakana, ibintu byanababaje bamwe mu Banyapolitiki b’Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bamagana uburyo iki Gihugu gikomeje gutuma abana bacyo bajya gutikirira muri Congo.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi, hamaze iminsi haragarazwa amafoto y’abasirikare b’u Burundi bagiye bicirwa muri uru rugamba, n’amakarita ya gisirikare yabo.

Ibihugu birimo u Rwanda byakunze kunenga u Burundi kuba bwarafashe icyemezo cyo kujya gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) gisanzwe gikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda, unakora ibikorwa byo kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko bidakwiye ko hari Igihugu cyangwa umuryango, bikwiye kujya guha ubufasha igisirikare cy’Igihugu kiri mu bikorwa byo kwica Abanyagihugu bacyo nk’uko bimeze muri Congo, muri uru rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Daniel says:
    9 months ago

    M23 Izabatsinda Iyakaremye niyo ikamena!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Umuganga ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gusambanya umukozi w’isuku bari bakoranye akazi k’ijoro

Next Post

U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

Related Posts

Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

by radiotv10
13/10/2025
0

Nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya DRC zigenzura ibice bine byo muri Teritwari...

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Israel yashyikirijwe imfungwa 20 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge agamije kurangiza...

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

by radiotv10
13/10/2025
0

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe...

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

Abadipolomate batatu bitabiriye ibiganiro byatanze umusaruro hagati ya Israel na Hamas bapfiriye mu Misiri

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi batatu b’Urwego rukuru rw’Ubuyobozi rwa Qatar, bari bitabiriye ibiganiro bihuza Israel na Hamas mu Misiri, bapfiriye mu mpanuka y’imodoka...

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

Intambara irarangiye- Trump yatangaje ku mugaragaro ibya Israel na Hamas

by radiotv10
13/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko intambara imaze imyaka ibiri ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas...

IZIHERUKA

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo
FOOTBALL

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.