Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Abanyamerika batatu bari bafungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahawe imbabazo na Perezida Tshisekedi ku gihano cy’urupfu bari barakatiwe, basubijwe iwabo, Minisitiri w’Ubutabera wa USA yatangaje ko undi Munyamerika wa kane we yafatiwe muri iki Gihugu.

Aba Banyamerika bane bashinjwa kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mu gikorwa cyabaye tariki 19 Gicurasi 2024.

Batatu muri bo bari bafungiye muri DRC, ku wa Kabiri w’iki cyumweru basubijwe iwabo, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Félix Tshisekedi ku gihano cy’urupfu bari barahawe, bakagumushirizwaho icyo gufungwa burundu.

Marcel Malanga, Tyler Thompson na Benjamin Zalman-Polun, basubijwe iwabo nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Guverinoma ya DRC n’iya Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubwo agatsiko k’abantu barimo aba Banyamerika bigabizaga ibiro by’Umukuru w’Igihugu tariki 19 Gicurasi 2024, bavugaga ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho, bagashyiraho ubwo bari bise ‘New Zaïre’.

Iki gikorwa cyari kiyobowe na Christian Malanga wakiciwemo, cyaguyemo abantu batadantu barimo abapolisi babiri n’umusivile umwe.

Marcel Malanga, umuhungu wa Christian Malanga, ari mu bari barakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Gombe i Kinshasa, aho iki gihano cyari cyarabaye itegeko tariki 09 Werurwe 2025, ariko kikaza kuvanwaho n’imbabazi zatangajwe mu ijoro ryo ku ya 02 Mata 2025 za Perezida Félix Tshisekedi. Ni imbabazi kandi zahawe Abanyamerika bagenzi be Benjamin Zalman-Polun na Tyler Thompson.

Aba uko ari batatu, boherejwe muri America, ku bufatanye bwa Ambasade y’iki Gihugu i Kinshasa na Guverinoma ya Congo.

Joseph Peter Moesser, ni Umunyamerika wa kane na we uregwa kugira uruhare muri kiriya gikorwa, aho we yafatiwe muri Leta ya Utah muri leta Zunze Ubumwe za America, akaba asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ibiturika.

Abandi batatu bavuye muri DRC, bagomba kugezwa imbere y’Urukiko rwa Brooklyn mbere yo koherezwa muri Salt Lake City kugira ngo hakurikizwe ibiteganywa n’amategeko, mu gihe Moesser biteganyijwe ko none tariki 10 Mata agomba kugeza imbere y’Urukiko we agezwa imbere y’Urukiko rwo muri uyu mujyi wa Salt Lake City muri Leta ya Utah.

Abanyamerika batatu ubwo bari bagiye koherezwa iwabo bavuye muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − fourteen =

Previous Post

Iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’umugabo wasanzwe yapfuye ryagize abo rifata

Next Post

Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Trump yahise yisubiraho ku cyemezo yari aherutse gufata kikazamura impaka ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.