Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire ruregwamo Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ryasubitswe.
Isomwa ry’uru rubanza rw’ubujurire ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, saa munani ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru rwaburanishije ubu bujurire.
Amakuru yamenyekanye muri aya masaha, ni uko isomwa ry’uru rubanza ryasubitswe rikimurirwa mu cyumweru gitaha tariki 23 Mutarama 2023.
Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, Mutabazi Harrison yatangaje ko gusubika iri somwa, byaturutse ku kuba Inteko y’Urukiko yaburanishije uru rubanza itararangiza imirimo yo kurusuzuma.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki 19 Ukuboza 2022, Bamporiki yari yongeye gutakambira Urukiko Rukuru, arusaba imbabazi kuko ibyo yakoze yahemutse ntashyiremo ubushishozi, akemera kwakira inkonke y’amafaranga.
Yaburanaga ubujurire ku gihano cyo gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw, yahanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu cyemezo cyarwo cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022.
Uyu munyapolitiki wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, yabwiye Urukiko Rukuru ko nubwo yajuririye igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, atari uko ari umwere ahubwo ko ari uko “nakiriye ibyo ntagombaga kwakira.”
Mu ijambo ryumvikanyemo guca bugufi, Bamporiki yavuze ko yakoze ikosa ryo kwakira amafaranga yitwaga ko ari inzoga bamuguriye kuko yari agiriye neza umuntu. Yari yagize ati “Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro.”
RADIOTV10