Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyatumye isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki risubikwa

radiotv10by radiotv10
16/01/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye icyatumye isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki risubikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire ruregwamo Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ryasubitswe.

Isomwa ry’uru rubanza rw’ubujurire ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, saa munani ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru rwaburanishije ubu bujurire.

Amakuru yamenyekanye muri aya masaha, ni uko isomwa ry’uru rubanza ryasubitswe rikimurirwa mu cyumweru gitaha tariki 23 Mutarama 2023.

Umuvugizi w’Inkiko zo mu Rwanda, Mutabazi Harrison yatangaje ko gusubika iri somwa, byaturutse ku kuba Inteko y’Urukiko yaburanishije uru rubanza itararangiza imirimo yo kurusuzuma.

Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki 19 Ukuboza 2022, Bamporiki yari yongeye gutakambira Urukiko Rukuru, arusaba imbabazi kuko ibyo yakoze yahemutse ntashyiremo ubushishozi, akemera kwakira inkonke y’amafaranga.

Yaburanaga ubujurire ku gihano cyo gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw, yahanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu cyemezo cyarwo cyasomwe tariki 30 Nzeri 2022.

Uyu munyapolitiki wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, yabwiye Urukiko Rukuru ko nubwo yajuririye igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, atari uko ari umwere ahubwo ko ari uko “nakiriye ibyo ntagombaga kwakira.”

Mu ijambo ryumvikanyemo guca bugufi, Bamporiki yavuze ko yakoze ikosa ryo kwakira amafaranga yitwaga ko ari inzoga bamuguriye kuko yari agiriye neza umuntu. Yari yagize ati “Ndasaba imbabazi kandi imbabazi zishobora kuba igishoro cyatuma ngira umumaro. Munyunamure ngire umumaro.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Umusore w’ibigango ucungira umutekano abasitari mu Rwanda yahuye n’isanganya

Next Post

Kayonza: Amayobera ku murambo w’umukobwa basanze mu muhanda bamwambuye imyenda

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza
FOOTBALL

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Amayobera ku murambo w’umukobwa basanze mu muhanda bamwambuye imyenda

Kayonza: Amayobera ku murambo w’umukobwa basanze mu muhanda bamwambuye imyenda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.