Umusore w’ibigango ucungira umutekano abasitari mu Rwanda yahuye n’isanganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu basore b’ibigango bacungira umutekano ibyamamare mu Rwanda, yahuye n’uruva gusenya ubwo yatahaga avuye mu kazi, yagera iwe agasanga inzu abamo iri gukongoka.

Uyu mucungamutekano [Bouncer] witwa James Itangishaka usanzwe arindira umutekano abo muri Label ya The Mane, yahuye n’iri sanganya kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 ubwo yatahaga ananiwe azi ko agiye kuruhuka agasanga inzu ye iri gushya.

Izindi Nkuru

Ni inyubako iherere mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahiye irakongoka ndetse yangirikiramo ibyari biyirimo byose.

James avuga ko kuri iki Cyumweru yari yabyutse mu cya kare yerecyeza mu Karere ka Muhanga mu kazi gasanzwe, ubwo yahinduraga atashye agasanga iwe byadogereye.

Yagize ati Nageze mu rugo ntungurwa no kuhasanga abantu benshi bashungereye bareba inzu mbamo iri gushya.”

Ibyari mu iyi nzu byose yaba ibikoresho byo mu nzu nk’intebe ndetse n’ibindi byose byahiye bigakongoka, dore ko iyi nzu yari iri mu gipangu cyayo cyonyine.

Itangishaka ni umwe mu bacungira umutekano abo muri The Mane
Inzu ye yahiye irakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru