DRC: Icyemezo cyafatiwe M23 hari abacyuririyeho batabariza ingagi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango urengera ingagi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko kohereza umutwe wa M23 muri Sabyinyo bizabangamira ingagi zo muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Byatangajwe n’itangazo ry’itabaza ryatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, ry’uyu muryango utari uwa Leta witwa ONG Gorilla Ambassador.

Izindi Nkuru

Uyu muryango uvuga ko kohereza M23 mu misozi ya Sabyinyo muri Teritwari ya Rutshuru, bizabangamira inyamaswa ziba muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’uyu muryango, Alain Mukiranya avuga ko n’ubusanzwe inyamaswa zagiye zicika mu bice birimo uyu mutwe wa M23.

Yagize ati “Kohereza abarwanyi mu musozi wa Sabyinyo birashyira mu kaga ubuzima bw’ingagi zimaze igihe zigirira ibibazo mu ntambara, ibi ni ibibazo bizatuma dutakaza izi nyamaswa zari zituyemo.”

Yakomeje agira ati “Kuba izi nyeshyamba zihari bizongera ihunga ry’ingagi kuko ubwo bazaba bahari bazajya batema ibiti byo gutwikamo amakara no kugurisha.”

Alain Mukiranya yasabye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko yakora ibishobotse byose kugira ngo ibirindiro bya m23 biri muri Sabyinyo bihakurwe.

Yanavuze kandi ko itambara ya M23 itagize ingaruka ku ngagi gusa, ahubwo no ku rusobe rw’ibinyabuzima rwose rusanzwe rubarizwa muri Pariki ya Virunga.

Yagize ati “Ni inyamaswa nyinshi zahunze iyi ntamba. Yewe n’isha n’inkima zahunguye muri Tongo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru