Hamenyekanye igifungo kiremereye cyakatiwe Abarwanyi u Rwanda rwashyikirije u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 19 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya u Burundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda rwaje gushyikiriza u Burundi muri 2021, bahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba, bahanishwa gufungwa burundu.

Ni urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwo muri Komini ya Muha muri Bujumbura, rwahamije abarimo abahoze ari abarwanyi 19 bahoze ari ab’umutwe wa RED-Tabara.

Izindi Nkuru

Aba barwanyi 19, u Rwanda rwabashyikirije u Burundi muri Nyakanga 2021, nyuma y’umwaka bari bamaze bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nyungwe kuko bafashwe muri Nzeri 2020, ndetse n’intwaro bafatanywe zikaba zarashyikirijwe u Burundi.

Aba bantu 19 bose b’abagabo, Urukiko Rukuru rwabakatiye gufungwa burundu nkuko icyemezo cy’uru Rukiko cyafashwe tariki 30 z’ukwezi gushize, kibigaragaza.

Iki cyemezo kigira kiti “Bahamijwe icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu n’abenegihugu, none bahanishijwe gufungwa burundu.”

Muri uru rubanza rwaregwagamo abantu 21, abandi babiri bakekwagaho guhungabanya umutekano w’Igihugu, bo bagizwe abere, hakaba n’abandi batatu bahanishijwe gufungwa imyaka 20, bo bahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu mutwe w’iterabwoba.

Ubwo u Rwanda rwashyikirizaga u Burundi abantu 19 muri aba baregwaga muri uru rubanza, iki gikorwa cyabereye ku mupaka uhuza ibi Bihugu byombi wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyanabaye hari itsinda rihuriweho ry’ingabo zishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere rya EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism), ndetse hari n’uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNFPA), Dr Richmond Tiemoko.

Icyo gihe uyu uhagaraiye UNFPA mu Burundi yari yagize ati “Igihe bazaba bagejejwe i Burundi bazakorwaho iperereza ku mpamvu ibatera kujya muri iyo mitwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru