Umugabo wakekwagaho kwica mugenzi we bari bararanye irondo mu Mudugudu wa Kajebeshi mu Kagari ka Rega mu Murenge wa Jeanda mu Karere ka Nyabihu, yabihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, rumukatira gufungwa burundu.
Uyu mugabo wakekwagaho gukora iki cyaha cy’ubwicanyi cyabaye mu ijoro ryo ku ya 09 Mata 2022, yitwa Mugiraneza Jean Damascène na ho uwo akekwaho kwica akaba ari Hitimana Alphonse bakundaha kwita Kana.
Uyu Mugiraneza wari uyoboye irondo yiciyeho mugenzi we, yari yabanje kugirana amakimbirane na Hitimana.
Mugiraneza wari unayoboye iryo rondo, yari yabanje kujya gufata imashini y’umugore wa nyakwigendera Hitimana ngo kuko atari yagiye ku muganda, aho agereye ku irondo arwana na Hitimana.
Ngo ubwo barwanaga, barabakijije bafata Himana ngo ajye kwisobanura ku buyobozi ariko bamujyanye, Mugiraneza abaturuka inyuma ahita atera icyuma Hitimana mu gatuza ahita agwa aho.
Uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, rwabereye ahabereye iki cyaha, akaba ari na ho hasomewe icyemezo cy’urukiko mu cyumweru gishize tariki 20 Gicurasi 2022, ruhamya icyaha Mugiraneza, rumukatira gufungwa burundu.
Ni igihano giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10