Musanze: Yarwaye mu mutwe none yamenaguye inzu yubakiwe na Leta n’iza bagenzi be

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Gatovu uherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko barembejwe na mugenzi wabo wahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ukomeje kumenagura ibirahure by’inzu zabo nyuma y’uko arangije iby’iye.

Abatujwe muri uyu mudugudu w’ikitererezo wa Gatovu uherereye mu Kagari mu ka Rungu bashimira Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabatuza ahantu heza hajyanye n’igihe ariko ko ubu bari kuhagira ikibazo cy’umutekano mucye baterwa na mugenzi wabo wahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Izindi Nkuru

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko uyu muturage mugenzi wabo yatangiye amena ibirahure by’inzu ye akabirangiza none ubu akaba ari kumena ibyabo.

Umwe yagize ati “Iyo byajaguye amenagura ibirahure […] n’umuntu mukuru amwirukaho n’amabuye.”

Undi avuga ko uyu muturage w’umugore we n’umugabo we bombi babahungabanyiriza umutekano.

Ati “Umugabo we ni we umusumbya uburwayi, bose mbona bafite ikibazo mu mutwe, umugabo we barajyana bakirirwa banywa urwaga, baza nimugoroba bagatuka uwo ari we wese, nk’aba batuye imbere ye ntabwo basinzira.”

Aba baturage basaba uyu muturage mugenzi wabo urwaye mu mutwe, akwiye kujyanwa akavuzwa kuko bahangayikishijwe n’umutekano mucye abateza nedetse ko bafite impungenge ko ashobora kuzagira abo agirira nabi kubera amabuye abatera.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yabwiye RADIOTV10 bagiye gukurikirana iki kibazo bakareba niba koko uyu muturage ari we wangije ibyo bikorwa ubundi bigasanwa.

Ati “Harimo uburyo bubiri, kuvuza uwo wateje icyo kibazo cyo kwangiza ibyo bikorwa remezo, ikindi harimo no gukurikirana ‘ese koko ibyo byose ni we wabimennye, ntihaba harimo uruhare rwabo bakaba bashaka kubimuhirikiraho’.”

Uyu muyobozi avuga ko ikihutirwa ari ukubanza kujyana kwa muganga uyu muturage agasuzumwa niba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo avurwe.

Yagize ibyago ahura n’uburwayi bwo mu mutwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru